Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ubuzima bwa  Hitimana  witwaye neza muri Kigali Peace Marathon 2018

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 27-05-2018 saa 11:28:50

Hitimana Noel ni umwe mu bigaragaje mu isiganwa rya Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ”Kigali Internation Peace Marathon 2018” yabaye  tariki 20 Gicurasi 2018, aho yegukanye umudari wa zahabu mu gice cya Marato “Half Marathon”, intera y’ibirometero 21.

Hitimana Noel ubwo yari amaze gushyikirizwa ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu gice cya Marato yitiriwe Amahoro

Uyu mukinnyi  wasize Abanyakenya bari bamaze igihe bitoreza hamwe  yagize byinshi avuga ku buzima  bwe, uko yatangiye gukina uyu mukino n’intego afite mu minsi iri imbere.

Inshamake y’ubuzima bwe

Hitimana yabonye izuba tariki 25 Ukuboza 1990, ku munsi mukuru wa Noheli i Nyamiyaga, mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni bucura mu muryango w’abana ikenda ba Mukamuyenzi Euphrasie na nyakwigendera Ngamije Emmanuel wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’abana batandatu.

Yize ku ishuri ribanza rya  Nyagasozi muri Nyamiyaga ya Nyanza, ntiyagira amahirwe yo gukomeza amashuri yisumbuye kubera ubukene.

Disi Dieudonné ni ikitegererezo ke

Hitimana agaragaza ko nyuma yo kwiga amashuri abanza yashatse kwinjira mu byo gusiganwa ku maguru abikuye ahanini kuri Disi Dieudonné, umukinnyi yakundaga cyane akiri muto. Ati “Nge  numvise ko Disi azasiganwa muri Marato ya Kigali mu 2009, nafashe imodoka njya i Kigali njyanywe gusa no kumureba , kuko numvaga buri munsi aca kuri Televiziyo nkumva nange iyo mpano nshobora kuba nyifite, ndavuga nti reka nzage kureba niba duteye kimwe n’uyu muntu usiga Abanyakenya nari nsanzwe nzi ko ari bo ba mbere . Icya mbabaje nahavuye ntanamubonye”.

Hitimana yasubiye mu rugo ahamara igihe kirenga umwaka ashaka ubuzima, mu 2010 asubira i Kigali agiye kwitoza no gushaka uko yatangira kujya asiganwa. Ati: “Nagiye kuba kwa mushiki wange nkahakorera imyitozo nataha nkamufasha imirimo. Nta kipe nari mfite ahubwo nakoranaga n’umusore w’umupolisi witwa Ntirenganya Felix, ni na we wampamagaraga mu gitondo ati tuge mu myitozo, yataha akajya ku kazi nange ngasubira kwa mushiki wange kumufasha”.

Nyuma yaje kuba  umukinnyi ukomeye wa APR AC

Hitimana avuga ko mu 2013 yiyandikishije muri “Kigali International Peace Marathon” ari we wa mbere nk’umukinnyi wigenga ku mafaranga yagujije mushiki we, asoza iri rushanwa ari mu banyarwanda barindwi no mu bakinnyi 17 ba mbere muri rusange, ashimwa n’umutoza Rwabuhihi wa APR AC, aba umukinnyi wayo kuva ubwo kugeza ubu.

Uyu mukinnyi  asobanura ko imyaka ye ya mbere muri APR AC  yamugoye cyane. Ati: “Ngeramo ntibyari byoroshye hari igihe ugenda ugasanga harimo abantu batakwishimiye, nge nashyiragamo umuhate mu myitozo ariko najya mu marushanwa simbashe gutsinda, abantu bakambwira bati ufite ahazaza ariko igihe ntikiragera, babimbwira bikanyongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane”.

Akomeza agira ati :“Impamvu navuga ngo ntibanyishimiraga ni uko bwari ubwa mbere ngiye kubana n’abantu benshi, ntazi uko abakinnyi bateye, ariko kubera byari itegeko, nyuma bageze  aho baranyishimira kugeza n’ubu”.

Mu bihe by’ingenzi yagize harimo kuzana umudari wa kabiri mu irushanwa ryabereye muri Sudani Khartoum International Half-Marathon” muri Mutarama 2018  binamufasha kujya muri Kenya kwitegura Kigali Peace Marathon 2018. Hitimana  yagize ati: “Muri Sudani nahakuye igihumbi cy’amadolari nje nsaba uruhushya rwo kujya kwitoreza muri Kenya mu mezi abiri n’igice, ngezeyo mpitamo kujya gusaba abakinnyi bakunda kuza hano kwitozanya na bo, barabinyemerera, amafaranga bansabaga yo gukodesha imodoka ituzana ku kibuga ndayabaha, ngize  amahirwe ba bakinyi twakoranaga imyitozo baba ari na bo baza muri Marato ya hano i Kigali, ndavuga nti kuva ari bariya bo turamenyeranye ntibansiga”.

Hitimana  ashimangira ko kwegukana umwanya wa mbere mu gice cya Marato yitiriwe amahoro  byamushimishije kuko yabaye Umunyarwanda wa kabiri mu kiciro cy’abagabo  wegukanye umudari wa zahabu nyuma  ya Disi Dieudonné, yakuze akunda nyuma bahura akamenya ko bakomoka hamwe aza no kumubera umujyanama we.

Hitimana ashimira bikomeye ikipe ya APR AC  imumenyera inzu yo kubamo ikamuha ubwishingizi mu kwivuza ikanamugaburira. Akaba yaranabashije kubakira inzu nyina i Nyanza, anahagura ibibanza, mu gihe afite umuhigo wo kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali.

Ashobora kubona ikipe ikomeye mu Butaliyani

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri Marato 2018 , ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018, Hitimana  yasubiye muri Kenya mu myitozo ya kwitegura imikino ya gisirikare izabera muri Kenya mu mpera za Kanama 2018 .

Mu zindi gahunda Hitimana Noel  afite harimo iyo kumvikana n’umushakira imibereho (Manager) uzajya amushakira amarushanwa akomeye mu Butaliyani azajya ajya gukinamo ariko aba mu Rwanda. Ati “Hari Manager turi kuganira uba mu Butaliyani, bikunze muri Mutarama 2019 najya nkina amarushanwa makuru, nka ya yandi ba Disi bakinaga bakagenda bakagaruka”.

Icyo abona cyateza imbere abakina imikino ngororamubiri mu Rwanda

Ahereye ku gihugu cya Kenya, Hitimana avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru uzazamurwa no kugira umubare munini w’abakinnyi. Ati: “Icyo nabonye Abanyakenya baturusha, hano mu Rwanda abakinnyi bitoza Marato dufite ni bake ariko hariya ho usanga mugiye gukorana imyitozo n’abantu barenga 1000, iyo uje mu bantu 50 birumvikana ko uba uri umukinnyi mwiza”. Yungamo ati:“Abayobozi nibegere abakinnyi, babashakire amarushanwa menshi, irushanwa rishoboka Umunyarwanda age aryitabira.” 

Yongeyeho ko n’umwana uvuka mu gihe azumva  ko hari Abanyarwanda benshi bakina i Burayi azakunda uyu mukino, bitume n’iyi siporo ikundwa cyane muri rusange.

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.