Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi n’Ingabo bahagurukiye isuku

Yanditswe na admin

Ku ya 01-11-2017 saa 11:26:31
Uhereye iburyo ni Nyamulinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali ari kumwe na IGP Gasana Emmanuel hamwe na Nzaramba Kayisime nyuma yo gukora umuganda udasanzwe (Foto; Niyonsenga S)

Inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali bahuriye mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga ku isuku hagamijwe gukuraho burundu umwanda wose ukigaragara hamwe na hamwe mu mugi ndetse no gushishikariza Abanyarwanda kwita ku isuku nk’isoko y’ubuzima bwiza.

Ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017, mu gikorwa cyo gukora umuganda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’igihugu, ingabo n’abandi bafatanyabikorwa, hagarutswe ku ngamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku aho abayobozi basabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwita ku isuku n’umutekano kuko ari byo shingiro ry’imibereho myiza ndetse bikaba na bumwe mu budasa bw’u Rwanda.

Uhereye iburyo ni Nyamulinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali ari kumwe na IGP Gasana Emmanuel hamwe na Nzaramba Kayisime nyuma yo gukora umuganda udasanzwe (Foto; Niyonsenga S)

Nyamulinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali yavuze ko iki gikorwa cyo gufatanya n’abaturage mu miganda idasanzwe kigamije gusukura umugi no kubakangurira kwita ku mutekano bizakomeza.

Yagize ati “Isuku n’umutekano ndasaba ko dukomeza kubigira umuco muri uyu mugi wacu kandi abaturage mwese mureke tubeho koko nk’abantu bafite isuku, ibi tuzagaruka kubikora kugira ngo dukomeze gufatanya mu rwego rwo kuzamura ibikorwa bifatika byimakaza umutekano n’isuku muri uyu mugi wacu.”

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge katangirijwemo ubu bukangurambaga, Nzaramba Kayisime, yavuze ko ahanini imyanda iterwa no kudakorana neza na kampani zitwara imyanda, ati “Tubifashe nk’inshingano, turakangurira abaturage bacu kurushaho kwita ku isuku. Twiyemeje ko isuku tuyigira iya mbere kuko umuturage iyo adafite isuku ntiyagera ku iterambere kuko iyo urwaye kubera isuku nke bigira ingaruka ku buzima, twasanze umwanda mwinshi ari uterwa n’uko abaturage badakorana neza na kampani zishinzwe gutwara imyanda aho twasangaga ibishingwe byinshi mu ngo.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel yibukije abaturage gukomeza umuco wo kwita ku mutekano batanga amakuru ku gihe, kwirinda ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabyenge, kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana, kwirinda icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha bituma ubuzima bw’abanyakigali butamera neza.

Ubuyobozi bw’umugi bwanibukije abaturage ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku isuku bagomba kugirana amasezerano na kampani zitwara imyanda, kwirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura, kwirinda kwihagarika ahabonetse hose ndetse no kugira ubwiherero bwiza.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya nyuma y’uyu muganda bemeje ko ari urugero rwiza bahawe n’ubuyobozi. Mutuyimana Marc yagize ati “Ibi bintu ni byiza cyane, kuba abayobozi bacu baje kudukangurira isuku twabyishimiye, abapolisi n’abasirikare babidukoreye neza kandi baduhaye urugero natwe tuzakomerezaho.”

Ubukangurambaga ku isuku mu Mujyi Kigali bwatangiriye mu karere ka Nyarugenge buzanakomereza mu turere twose tuwugize.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.