Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bweretse abashoramari aho bayishora

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 26, 2019

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaganiriye n’ihuriro ry’abashoramari mu Mujyi wa Kigali ‘Kigali Investment Forum’ bwerekana ahari amahirwe yo gushora imari mu Mujyi wa Kigali.

Hari mu nama ngarukamwaka yabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019, yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ndetse n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ishoramari mu Mujyi wa Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal avuga ko inama ngarukamwaka ihuza abashoramari n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali iba yitezweho umusaruro.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kuganira n’abashoramari ndetse n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali ku mikorere n’imikoranire bigamije iterambere ryihuse kandi rirambye ry’Umujyi wacu kuko bimaze kugaragara ko iterambere ry’imigi rigomba gushingira ku bufatanye bunoze n’abikorera”.

Akomeza agira ati: “Turashimira abikorera mwese uruhare rwanyu mu iterambere ry’umugi wacu cyane cyane mu kuvugurura inzu z’ubucuruzi no mu guteza imbere imiturire myiza, mwubahiriza ibiteganyijwe n’igishushanyo mbonera k’imiturire mu Mujyi wa Kigali”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kugira ngo iri shoramari ritere imbere mu Mujyi wa Kigali ku buryo bwihuse, ngo bisaba ko abashoramari bafatanya bakishyira hamwe mu makoperative nk’uko byakozwe mu kubaka inzu z’ubucuruzi mu minsi ishize.

Meya Rwakazina ati: “Mwashora imari ifatika mu byo mwifuza ariko cyane cyane mugatanga n’imirimo ihagije ku rubyiruko rwo muri Kigali”.

Abashoramari basabwe kubaka amacumbi aciriritse yo kugura cyangwa gukodesha mu rwego rwo guteza imbere imiturire mu Mujyi wa Kigali no kuvugurura tumwe mu duce no kubaka ahagenewe imikino no kwidagadura mu Mujyi wa Kigali, kubaka imihanda yo mu midugudu itunganyije ndetse n’andi mahirwe atandukanye abashoramari bagaragarijwe.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Bafakurera Robert, avuga ko aho basabwa kubaka hose bishoboka kandi ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abantu bagire uburyo bwo gucuruza.

Yagize ati: “Birashoboka cyane mu rwego rw’abikorera ndetse n’ubuyobozi bw’abikorera kuko turakora ibishoboka byose kugira ngo abantu bagire ubushobozi mu buryo bw’ubucuruzi, navuga ko kubaka ari kimwe mu mishinga itandukanye abikorera bakora ariko nanone bisaba ko baba bafite ubushobozi bw’amafaranga”.

Avuga kandi ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaberetse ubutaka bwinshi ndetse n’amahirwe y’aho gushora imari, ku rundi ruhande akemeza ko umugi umaze gutera imbere kandi ko n’ibimaze kugerwaho ari byinshi harimo n’amazu ateye imbere kandi ngo biracyakomeza.

Bafakurera, umuyobozi wa PSF mu Rwanda, anagaragaza imbogamizi zigihari. Ati: “Imbogamizi zirimo ni amafaranga ahenze aho usanga abantu bafata amafaranga ntibashobore kwishyura mu gihe gikwiriye bigatuma bahura n’ingorane zikomeye ariko ubungubu uko igihe kigenda ni ko n’ubucuruzi bwiyongera”.

Rwakazina Marie Chantal, Meya w’Umujyi wa Kigali, yagaragarije ihuriro ry’abashoramari muri Kigali aho bashora imari (Foto Tombola)