Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bwasabwe kwita ku micungire yayo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 18, 2018

Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bwasabwe kwita ku micungire yayo, bugakemura ibibazo bivugwa mu makoperative, ibyo bikazatuma buri mumotari yishimira koperative kandi ikamuteza imbere.

Minisitiri Munyeshyaka Vincent (hagati), CP Mujiji Rafiki umuyobozi wa tarafiki, Prof. Harerimana J.Bosco umuyobozi wa RCA n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali Burasanzwe Parfait (Foto Kayitare J.P)

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, ejo hashize tariki 17 Kamena 2018 ubwo bari kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ubwo inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative baganiraga n’abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri Munyeshyaka atangaza ko harimo guhindurwa politiki y’amakoperative y’abamotari ku buryo nta muntu uzongera kurya iby’abandi ngo birangire.

Avuga kandi ko ubuyobozi bw’amakoperative bubereyeho gukorera abanyamuryango bayo no kubateza imbere. Ati “Ubuyobozi bw’amakoperative bube ubwo gukemura ibibazo, bube ubwo gutanga serivisi nta bwo dushaka koperative zitunzwe gusa n’umunyamuryango, aho umunyamuryango atanga umusanzu muri koperative arimo, hajyaho ubumwe bw’amakoperative bakamwaka amafaranga, byagera ku ihuriro ry’amakoperative bakamwaka amafaranga, ibyo dushaka ko bivaho”.

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, asobanura ko amavugurura agamije ko umunyamuryango wa koperative yakwishimira kuyibamo akajya amenyeshwa uko umutungo wa koperative ukoreshwa.

CP Rafiki Mujiji umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko hari byinshi abamotari bashimirwa nko kuba batuma ingendo mu Rwanda zigera ku rwego rwiza kubera ko bagera henshi kandi kure y’imihanda.

CP Mujiji agaragaza ko impanuka muri rusange uzisangamo abamotari. Ati “Ari abagira inkomere za cyane ari n’abapfa bazize izo mpanuka, yaba ari umumotari ubwe cyangwa uwo atwaye, 43% by’impanuka zibera mu Rwanda, ni iz’abamotari”. Yongeraho ko kugira ngo zigabanuke ari uko habaho  ubuyobozi bwiza bw’amakoperative y’abamotari.

Niyigena Felix ukorera i Nyamirambo avuga ko bagifite ibibazo by’aho baparika moto zabo kimwe n’abashinzwe umutekano b’abasivili babaka ibyangombwa byo gutwara kandi na bo nta byo bafite, bityo agasaba ko ubuyobozi bwabo bwabyitaho.

Koperative z’abamotari mu Rwanda ni 182 n’abanyamuryango hafi ibihumbi 25.