Ubuvuzi bwa ‘Plastic surgery’ buratangira kwigishirizwa mu Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 11-01-2019 saa 07:57:31
Col Dr. Furaha Charles uzobereye mu buvuzi bwa plastic surgery i Kanombe 2

Ubuvuzi bwo kubaga abarwayi mu rwego rwo gusana ibice byangiritse ku mubiri ‘Plastic surgery’ bugiye gutangira kwigishirizwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

Inzobere muri bene ubwo buvuzi, Col Dr Furaha Charles, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane ejo mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe.

Hari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro uburyo bwo kuvura abarwayi bafite ibibazo byo kubagwa bigamije gusana ibyangiritse ku mibiri yabo.

Ni nyuma y’uko abayobozi b’ishuri rishinzwe kwigisha ubuvuzi bwa ‘plastic surgery’ mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo (COSECSA: College Of Surgeons For East, Central, And South Africa), basuye ibitaro bya Kanombe bagasanga ari ibitaro byujuje ibyangombwa byose bisabwa bagahabwa uburenganzira bwo gutanga ubwo bumenyi.

Col Dr. Furaha yagize ati “Kuva muri uyu mwaka wa 2019, ubuvuzi bwa ‘plastic surgery’ buratangira kwigishirizwa hano mu gihugu ku bitaro bya Kanombe, dusanga bigiye kuba igisubizo ku kibazo cy’abarwayi baturuka hirya no hino mu Rwanda bajyaga bamara igihe k’imyaka 3 cyangwa 4 bari ku rutonde rutegereje.

Ubu hari ikigiye gukemuka kuko nk’ubu ku rutonde rw’abategereje iyo serivise, dufite abarwayi basaga 400 bategereje bataragerwaho, ariko ubu ubwo tugiye gutangira kubyigisha hano mu gihugu, bizafasha, cyane ko abo bazaza kwiga bazaba biga ari na ko bakora bigabanye uwo murongo muremure.’’

Ku ikubitiro abanyeshuri bagiye kuza kwihugurira mu Rwanda ku bitaro bya Kanombe, bamaze kwiyandikisha ni babiri.

Ubwo buryo bwo kubaga abarwayi biteganyijwe ko buzegerezwa no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwigishirizwa mu Rwanda ubwo buvuzi ni igikorwa cyashowemo ibihumbi 600 by’amadorari y’Amerika atanzwe n’umufatanyabikorwa mu by’ubuzima Operation Smile, akaba ari umushinga uzamara imyaka igera kuri 3 nyuma Leta y’u Rwanda igakomerezaho.

Col Dr. Furaha Charles uzobereye mu buvuzi bwa plastic surgery mu Bitaro bya Gisirikari biri i Kanombe.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “Ubuvuzi bwa ‘Plastic surgery’ buratangira kwigishirizwa mu Rwanda”

  1. Nashakaga kubabaza niba mugira service yokongera igice cyumubiri runaka ashaka ,mukambwira nuburyo nakwiyandikisha ntamafranga nishyura.murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.