Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ubuvuzi buganisha ku murimo ngiro bwitezweho umusaruro

Yanditswe na admin

Ku ya 28-10-2017 saa 13:40:13
Abiga ubu buvuzi bategerejweho kuzafasha abarwayi hirya no hino mu gihugu (Foto; Niyonsenga S)

Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima, itangaza ko kuba Leta y’u Rwanda yaremeye ko higishwa ubuvuzi bushingiye ku kwigisha umurimo ngiro ku bantu bafite ubumuga n’ubundi burwayi bubabuza kugira icyo bakora bizatanga umusaruro.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Uburezi bw’ubuvuzi ku murimo ngiro (Occupational therapy) bamwe mu bafite aho bahurira n’aya masomo barimo ubuyobozi bwa kaminuza ishami ry’ubuvuzi, abanyeshuri ndetse n’abafatanyabikorwa babo, batangaje ko ubu burezi buramutse bushyizwemo imbaraga byafasha abarwayi benshi bafite ikibazo cyo kutagira icyo bakora.

Abiga ubu buvuzi bategerejweho kuzafasha abarwayi hirya no hino mu gihugu (Foto; Niyonsenga S)

Bamwe mu bafite aho bahurira n’iri Shami ry’uburezi rishya batangaza ko hakiri imbogamizi zishingiye ku barimu bake ndetse no kuba abantu benshi bataramenya iby’ubu buvuzi.

Agaruka ku mbogamizi zikiri mu myigishirize y’aya masomo, Dr Kagwiza Jeanne uyobora Ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima, yagize ati “Aya masomo atangira nta muntu n’umwe wayize twari dufite mu gihugu, ibyo byatumye no kubona abarimu na n’ubu bikiri imbogamizi uretse ko dufite abafatanyabikorwa batwoherereza abarimu”.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ishyirahamwe rihuriwemo n’abiga aya masomo, abarimu bayigisha abaganga ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuvuzi bukeneye kwigisha umurwayi umurimo ngiro (RWOTA), Murebwayire Epiphanie, yavuze ko kwigisha aya masomo bifite akamaro kanini.

Yagize ati “Abarwayi bakeneye gufashwa barahari, ni ubuvuzi bukenewe n’umuntu wese yaba umusaza cyangwa umwana, yaba ufite ubumuga runaka cyangwa n’urwaye mu bundi buryo nko mu mutwe.

Bamwigisha kwikorera imirimo mike ishoboka kugira ngo atabera umutwaro abamurwaza, nk’urwaye umugongo cyangwa uwacitse amaboko yose akaba yabasha nko kwigaburira cyangwa bakamwigisha uko yakwitwara mu kagare k’abafite ubumuga.”

Bamwe mu barwayi bavujwe muri ubu buryo bavuga ko bwababereye ingirakamaro. Umutoni Samila yagize ati “Ubu buvuzi bwanyigishije uko nakwikarabya kuko nari ndwaye ‘pararize’ igihande cyose, banyigishije kumesa imyenda mike, ikindi k’ingenzi bamfashije kumva ko nshobora gusubira kwiga none ubu ndiga nta kibazo”.

Ubu burezi bwemejwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 16 Ukuboza 2014, bimwe mu byahereweho hemezwa ko aya masomo atangira gutangwa mu Rwanda harimo gufasha Abanyarwanda batandukanye bafite ubumuga ndetse no kuba ari amasomo yigwa n’ahandi hose ku isi.

Ku rwego rw’isi u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kigisha aya masomo mu 2015 ruhita rwinjira mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abigisha aya masomo.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa abaganga bo mu buvuzi bw’umurimo ngiro batanu gusa nabo bakaba barimo Abanyarwanda babiri, icyakora mu mwaka utaha biteganyijwe ko Kaminuza y’u Rwanda izasohora abandi baganga 14, intego nyamukuru ikaba ari uko byibuza muri buri bitaro by’akarere haboneka abo baganga babiri.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.