Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Ubutwari ni inkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho – Dr. Habumuremyi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 23-01-2019 saa 14:51:18
Dr. Habumuremyi Pierre Damien, Umuyobozi wa CHENO (hagati), Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc Ntiengwa John (ibumoso) n'umuvugizi w'Ingabo Lt Col. Innocent Munyengango mu nama itegura umunsi w'Intwari (Foto James)

Umuyobozi w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Dr. Habumuremyi Pierre Damien, atangaza ko umuco w’ubutwari ari inkingi ya mwamba u Rwanda rushingiyeho kandi rwubakiyeho.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, mu rwego rwo gusobanura no kwitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe intwari z’u Rwanda wizihizwa kuwa 1 Gashyantare.

Dr. Habumuremyi yagize ati “Umuco w’ubutwari ni inkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho, igihugu nk’u Rwanda kugira ngo kibeho gifite uburyo cyubatswe, cyaguwe, kikaba u Rwanda ruriho uyu munsi, muribuka intambara zabayeho, intambara z’abakoroni n’izindi, na nyuma y’aho u Rwanda rumaze kubona ubwigenge habayeho Urugamba rwo kubohora Igihugu, urugamba rw’iterambere n’urugamba rwo kurinda ibyagezweho.”

Aha ngo umuntu akwiye gutekereza uko ejo hazaza h’u Rwanda hazaba hameze, bityo buri kiciro gikwiye kugira umuco w’ubutwari.

Dr. Habumuremyi yagarutse ku gisobanuro cy’ubutwari, agaragaza ko ari igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Ati “Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikorana ubupfura, mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.”

Umuyobozi wa CHENO yemeza ko Intwari zabayeho kuva u Rwanda rwabaho kugeza uyu munsi, rwagiye rugira intwari mu byiciro bitandukanye.

Avuga ko kwizihiza Intwari z’u Rwanda bidahagije, ariko ngo Abanyarwanda baramutse batatiye ku gihango bagiranye n’Intwari cyaba ari ikibazo gikomeye, ko kwibuka Intwari ari ugukomeza gutera ikirenge mu k’izo ntwari kugira ngo hubakwe u Rwanda rwifuzwa rubereye Abanyarwanda.

Dr. Habumuremyi yagarutse ku nsanganyamatsiko ivuga ku gukomeza ubutwari mu kerekezo Abanyarwanda bahisemo, ari cyo cy’ubumwe, kureba kure no gusobanura ibikorwa. Ati “Hatabayeho gushimangira umuco w’ubutwari ibyo twahisemo ntitwabasha kubigeraho, dufite Intwari zitandukanye ziduha urugero ari na zo twizihiza uyu munsi, hari n’ibikorwa biri mu kiciro cy’ubutwari.”

Yongeyeho ko ibikorwa by’ubutwari biri mu byiciro binyuranye, avuga ku rugamba rwo kubohora igihugu, hakaba n’ibindi byunganira ibyo kubohoza igihugu.

Avuga ko ibikorwa by’ubutwari bikunze kugaragarira ku rugamba, ariko bushobora no kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi buri wese akora, nk’ingabo z’igihugu, abakozi ba Leta, abanyamakuru, abacuruzi, abahinzi borozi, buri wese mu kiciro arimo akoranye umutima w’ubutwari abantu bagashyira hamwe mu gusigasira uwo muco w’ubutwari, igihugu cyagera ku kerekezo kifuzwa cya 2050.

Dr. Habumuremyi yongeye gushimira Intwari zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, baritanze bahara ubuzima bwabo igihugu kikaba kigeze aho kiri uyu munsi, kandi ni heza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo, avuga ko inshingano y’ibanze y’uru rwego ari uburere mboneragihugu, ubukangurambaga no kwigisha kandi abarimu ba mbere ngo ni itangazamakuru kuko rigera kuri benshi kandi kure.

Ati “Umurimo dufite harimo no gukora ubushakashatsi kugira ngo tubashe gushimira abakoze ibikorwa byiza by’ubutwari kandi by’indashyikirwa n’abahabwa impeta zitandukanye.”

Nkusi yavuze ko umunsi w’Intwari uzizihizwa ku rwego rw’Igihugu, aho abayobozi bakuru bazakora umuhango wo kunamira no gushyira indabo ku mva z’Intwari z’u Rwanda ziherereye ku Gicumbi k’Intwari, ariko na none uwo munsi uzizihirizwa mu midugudu yose y’Igihugu.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari wizihizwa ku nshuro ya 25 iragira iti “Gukomeza ubutwari mu kerekezo Abanyarwanda bahisemo”, ukaba wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare.

Dr. Habumuremyi Pierre Damien, Umuyobozi wa CHENO (hagati), Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc Ntiengwa John (ibumoso) n’umuvugizi w’Ingabo Lt Col. Innocent Munyengango mu nama itegura umunsi w’Intwari (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.