Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ubutaka bushobora kuhirwa ni hegitari ibihumbi 600 ariko huhirwa 10% gusa

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-06-2019 saa 13:37:12
Abahinzi basabwe kubyaza umusaruro imashini zibafasha kuhira imyaka binyuze muri gahunda ya nkunganire

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Musabyimana Jean Claude avuga ko hakozwe ubushakashatsi ku butaka bushobora kuhirwa mu Rwanda basanga ari hegitari ibihumbi 600 ariko kuri ubu ngo ubutaka bwuhirwa ni 10% gusa.

Musabyimana avuga ko hari ahashobora kuhirwa hari ibishanga, mu mibande, noneho hakaba no ku misozi.

Yagize ati : “Kugeza ubu ngubu ubutaka bumaze kuhirwa bugeze kuri hegitari hafi ibihumbi bigera kuri 60 byuhiye. Ibyinshi muri byo kubera ko igihe cyose twamaze twuhira akenshi mu bishanga kugera nko kuri 90% by’ubwo butaka bwuhiye uzasanga ari ibishanga. Niho hahingwa umuceri mu mibande yuhiye yagiye itunganywa n’ahandi.”

Avuga ko guhera mu mwaka wa 2008 ari bwo batangiye kuhira ku buso bunini ku misozi, hubakwa cyane cyane amadamu afata amazi ku misozi nko muri Nyanza, Rwamagana, Rulindo, Karongi n’ahandi.

Yagize ati : “Niho twatangiye gufata amazi ku misozi, tukuhira ku buso bunini ariko noneho tunatangira na gahunda yo gufasha abaturage kuhira ku buso butoya, ubu tugeze ku buso hafi ibihumbi 68 ku buso butoya bwuhirwa ku misozi, aho bakoresha ikoranabuhanga ridahambaye, aho umuntu ashobora gufata ipombe ishobora kuba ikoresha essence cyangwa mazutu,ubu twatangiye kwinjizamo amapombe akoresha izuba hagakorwa kuhira.”

Avuga ko muri ibi bikorwa leta yunganira umuturage ufite iyo gahunda yo kuhira ku buso buto ahabwa nkunganire ya 50% y’ibikoresho bikenewe kugira ngo yuhire.

Ati : “Ubu gahunda ihari ni ukugira ngo dukomeze tuganire, ese tugeze hehe, ese ni iki twakora kugira ngo ubwo buso bwiyongere cyane cyane dufasha abaturage ndetse n’abikorera kugira ngo bashobore kubyinjiramo bashobore gukomeza gutera imbere.”

Avuga ko ubuso bwinshi bwagiye bukorwa ku nkunga ya leta n’abafatanyabikorwa banyuza amafaranga mu mishinga ya leta. Gusa, akomeza avuga ko kuri ubu hifuzwa ko ibyinshi byajya mu maboko y’abikorera baba abaturage bahinga, abahinzi, aborozi hirya no hino ndetse na banki zikabigiramo uruhare n’abandi bikorera ku giti cyabo.

Imbogamizi zikigaragara mu birebana no kuhira

Musabyimana avuga ko imbogamizi zikirimo zishingiye ku kuba kuhira bihenda, bitwara amafaranga menshi cyane cyane mu bihugu kuhira bidasanzwe ari umuco ngo usange abaturage bafite uburyo buciriritse bworoshye bwo kuhira.

Ati : “Mu bihugu nko mu Buhinde usanga kuhira byarabaye umuco wabo. Ni nacyo kimwe no muri Afurika y’Amajyaruguru kuhira byabaye umuco usanga ikoranabuhanga mu kuhira ariho ryagiye rikorerwa, usanga bihendutse, ugereranyije natwe bihenze kuko tujya kubigura aho biri bikaza bihenze.”

Mu bindi, avuga ko kuhira bikenera amafaranga kandi ugasanga nta buryo bwo gutera inkunga bworoshye buhari mu gutera inkunga imishinga yo kuhira ikozwe n’abantu ku giti cyabo.

Ibi bikiyongeraho ku kuba hakiri imyumvire y’imibereho y’Abanyarwanda badafite umuco wo kuhira kuko bamenyereye ko imyaka yabo yezwa n’imvura ntiyezwe n’amazi.

Yagize ati : “Ntabwo tumenyereye ko imyaka yacu yezwa n’amazi kandi ko amazi tugomba kuyashaka aho ariho hose tukayageza ku bihingwa, ibyo ni bimwe mu bibazo duhura na byo, ari yo mpamvu duhura n’abafatanyabikorwa ngo dushakire hamwe ukuntu twabyoroshya.”

Akomeza yungamo ati: “Iyo ikintu kitari umuco bisaba ubufatanye n’ubukangurambaga bushingiye mu kwereka abantu urugero ese kuki ari ngombwa kuhira, inyungu ni izihe noneho tukoroshya uburyo bwo kubona ibikoresho detse n’ikoranabuhanga kugira ngo kuhira byinjizwe mu mikorere yacu ya buri munsi.”

Yibutsa abahinzi kumva ko imyaka ikura kuko yabonye amazi idakura kubera ko yabonye imvura, imvura yahaba itahaba ko dukwiye guhinga, tugahingira igihe dushakiye, uko dushaka kuko nkuko abishimangira ngo igikenewe ari amazi.

Yagize ati: “Turashaka ko ibikorwa byo kuhira imyaka byinshi byajya mu maboko y’abikorera.”

Leta y’u Rwanda igaragaza ko abahinga mu bishanga ari bo boroherwa na gahunda zo kuhira ariko hakaba haratangijwe na gahunda zo kuhira imusozi.

Ku rundi ruhande abahinzi bamenye ibyiza byo kuhira barimo Nzabakenge Fabien wo mu Murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango yuhira urutoki rwe kuri hegitari imwe, n’imyumbati kuri hegitari eshanu na Hategekimana Jean Pierre, umuhinzi wabigize umwuga wo murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bashima nkunganire bahabwa muri gahunda yo kuhira, bakanashishikariza abandi bahinzi kugira umuco wo kuhira kuko ari byo bizatuma bagira aho bava naho berekeza mu kongera umusaruro.

Abahinzi basabwe kubyaza umusaruro imashini zibafasha kuhira imyaka binyuze muri gahunda ya nkunganire

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.