Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubutabera nyabwo ni ubukorera abaturage – Kagame

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-11-2019 saa 17:31:11
Perezida Paul Kagame, uwa kane uturutse iburyo, ari kumwe n'abayobozi mu nzego za Leta ndetse n'abagize urwego rw'ubucamanza mu nzego zabwo zinyuranye

Perezida Paul Kagame asanga ubutabera nyabwo ari ubukorera abaturage, aho abayobozi basabwa gufata iya mbere mu kumenya ibibazo abaturage bafite ndetse n’uburyo bwo kubikemura.

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, mu gikorwa cyo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2019/ 2020.

Perezida Kagame yagize ati “Tugomba gukomeza kurushaho gukora twitanga mu nyungu z’Igihugu cyacu n’abaturage. Ibi bisaba kwiyemeza kwa buri wese muri twe.”

Ashingiye ku bibazo  agezwaho n’Abanyarwanda bari hirya no hino mu turere  dutandukanye tw’Igihugu, ndetse n’abo mu bihugu bitandukanye  mu rwego rwa Diaspora aho aba yasuye, byose bishingiye ku manza  zimara  imyaka myinshi  zitarangizwa, Perezida Kagame avuga ko ibyo  ari ikimenyetso  k’intege nke mu mikorere y’inzego z’ubucamanza, asaba ko ibyo byakosorwa.

Ati “Ubutabera  ni ubukorera abaturage kandi ni indorerwamo inzego z’igihugu kireberamo kugira ngo ahakiri ibibazo bikosorwe, ubucamanza  bukora neza, haba mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga byose bishingira ku kizere abaturage baba bafitiye ubucamanza.”

Perezida Kagame yashimiye ibyo urwego rw’ubucamanza rwagezeho. Ati “Mu myaka 15 ishize hagezwe kuri byinshi mu rwego rw’ubucamanza, habaye amavugurura byatumye abaturage bahabwa serivisi ziboneye.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje kubasaba gukomereza aho bageze banoza imikorere yabo na serivise bageza ku baturage babagana, abashimira uburyo bw’ikoranabuhanga mu mikorere y’inkiko kuko ngo byafashije kwihutisha ibirarane by’imanza nyinshi zari mu nkiko. 

Inzego zasabwe kwisuzuma kuri ruswa

Ku birebana n’igipimo gishingiye kuri raporo y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (TI), aherutse gusoma agasanga ruswa mu bucamanza ari ikibazo gikomeje kwiyongera, Perezida Kagame yibukije abayobozi ko igihe kigeze ngo bisuzume kurushaho cyane ko asanga atari ikibazo kiri mu bucamanza gusa  gishobora kuba kiri no mu zindi nzego.

Ati “Ikibazo cya ruswa cyagaragajwe muri kiriya kegeranyo cy’umuryango ushinzwe kurwanya ko ruswa  mu bucamanza yiyongera, ni ikigaragaza ko no mu zindi nzego ishobora kuba ihari, ibi bisaba ko abantu bahozaho mu kwisuzuma, no gukosora aho babonye ko hashobora kuba hari ibibazo.” 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, yabwiye Perezida Kagame ko ibyakozwe muri uyu mwaka w’ubucamanza ndetse no muri manda ye y’imyaka 8 irimo igana ku musozo ahanini bigamije  imikorere myiza y’urwego rw’ubucamanza bishimishije nubwo ngo ibibazo bitabura, naho mu byakozwe atanga ingero z’ibirarane by’imanza mu nkiko byagabanyutse.

Mutangana Jean Bosco uyobora Ubushinjacyaha Bukuru, yavuze ko amadosiye arebana n’ibyaha by’abasambanyije abana yiyongereye.

Mutangana ati “Amadosiye twakiriye arebana n’ibyo byaha yavuye ku 2996 mu mwaka wa 2017/2018, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/2019, ni yo mpamvu  twashyize imbaraga mu kuyakora kuko mu yo twakiriye  twakoze agera ku 3350  ku kigero cya 99%”

Kuri iki kibazo, Umukuru w’Igihugu yasabye inzego z’ubutabera kongera ibihano ku bakurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeje kwibasira abana bato.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Kavaruganda Julien, yagarutse ku byo urugaga rwakoze mu kunganira abana hamwe n’abatishoboye. Mu rwego rwo kunganira  no gufasha abana guhabwa ubutabera, rufite itsinda ry’abavoka 30 bafasha by’umwihariko abana, ndetse ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera rwafashije abana  basaga ibihumbi bibiri na magana ane.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrisson, avuga ko mu mavugurura yakozwe harimo guha abacamanza  ububasha bwo kunga ababuranyi mu gihe mbere abanditsi b’inkiko ari bo bonyine bari babyemerewe, akavuga kandi ko umusaruro wabyo watangiye kugaragara.

Andi mavugurura yakozwe mu bucamanza harimo ishyirwaho ry’ingereko zihariye mu nkiko zisumbuye, zirimo uruburanisha imanza z’umuryango n’abana, uruburanisha imanza z’ubutegetsi n’umurimo n’izindi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.