Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubutabera: IRMCT yasezeranyije Abanyarwanda kuvugurura imikorere

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 06-06-2019 saa 16:49:17
Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda Mutangana Jean Bosco ari kumwe na Dr. Serge Brammertz iburyo avuga ko umunyabyaha wese agomba gutabwa muri yombi (Foto James R)

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT), Dr. Serge Brammertz, aratangaza ko yiteguye kuvugurura imikorere yaranze MICT.

Yabitangaje ubwo we na Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 6 Kamena 2019 kibanze ku mikoranire y’inzego bibanda ku buryo IRMCT igiye gushyira ingufu mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ibyemezo bizajya bifatwa n’urwo rukiko bikajya bigendera ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha Mukuru Dr. Serge Brammertz avuga ko atemera uburyo urwego rwa MICT rwagiye rurekuramo abahamijwe ibyaha bya Jenoside, agasaba ko amabwiriza akurikizwa yagaragazwa neza.

Bagarutse kandi ku byemezo bifatirwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT akavuga ko ibyemezo byose byagombye kugendera ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo imikorere yaranze Umushinjacyaha Mukuru, Theodor Meron wayoboye MICT yo kurekura abahamijwe ibyaha igihano kitarangiye kubera kubagabanyiriza ibihano itakongera.

Akagira ati: “Kurekura umunyabyaha mbere yo kurangiza ibihano hari ibintu runaka bigenderwaho. Icyaha cya Jenoside ni icyaha gifatwa nk’igihatse ibindi, ntibikwiye gufata ikemezo cyo kurekura umuntu wakoze icyaha cyagize ingaruka ku gihugu cyose n’ikiremwamuntu muri rusange.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, yagarutse ku bantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bahakana bakanayipfobya bakomeje kwidegembya, agira ati: “Hari Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari hanze y’u Rwanda bakomeje kwidegembya badafatwa ndetse n’abatarayikoze ariko bayihakana. Abo bose mu bufatanye na IRMCT bazagera aho bafatwa kuko turabazi”.

Abashinjacyaha bakuru Jean Bosco Mutangana na Dr Serge Brammertz mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R)

Yatanze urugero rw’Abarundi bagera ku bihumbi 6 bafitiye amadosiye abashinja ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Leta y’u Burundi ikaba itagira uruhare mu kubashyikiriza inkiko.

Mutangana yagarutse kandi ku kizere gihari kuko hari intambwe igenda iterwa mu gufata abo bantu aho mu Gihugu cy’u Bufaransa no mu Bubiligi bamaze gutora amategeko yo gufata abo bantu, akaba asanga n’ahandi imyumvire izahinduka bakagenda bakajya mu murongo Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi birimo ariko ko bazakomeza kwibutsa na bo bafite ubushake buke bwa Politiki.

Ikindi cyavuzwe ni umutekano w’abatangabuhamya bashinja abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yavuze ko gutanga ubuhamya hakoreshwa uburyo bwo guhisha izina ry’umutangabuhamya ndetse n’ijwi rye rigahindurwa akaba asanga kuvumbura uwatanze ubuhamya bikomeye ndetse avuga ko iyo hagize umenyekana ko atotezwa cyangwa yagirirwa nabi yimurwa aho yari atuye kandi akarindirwa umutekano.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha rwashyiriweho gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwafunze imiryango yarwo mu gihe rwari rutarashobora guta muri yombi bamwe mu bateye inkunga Jenoside ugasanga baridegembya mu bihugu bahungiyemo ndetse n’abanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi usanga ibihugu byabo bidafite ubushake bwo kubafata.

N’ubwo ariko bimeze gutyo hari ibimaze gukorwa, birimo kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahungiye mu bindi bihugu kandi amadosiye abashinja azakomeza atangwe kuko icyaha cya Jenoside kitajya na rimwe gisaza.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Mutangana Jean Bosco ari kumwe na Dr. Serge Brammertz iburyo avuga ko umunyabyaha wese agomba gutabwa muri yombi (Foto James R)

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.