Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Ubutabera bw’u Rwanda buratanga ikizere – Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 2, 2018

Perezida Paul Kagame ashingiye ku bipimo bitandukanye, asanga ubutabera bw’u Rwanda bumaze kugirirwa ikizere haba mu Rwanda no mu rwego  mpuzamahanga, agasaba abacamanza  bo mu Rukiko rw’Ubujurire no mu zindi Nkiko kwihutisha imanza, kuko asanga ari bwo Abanyarwanda bazabona ubutabera bwihuse.

Perezida Paul Kagame (hagati uwa 6 imbere) n’abandi bayobozi Bakuru b’Igihugu bari kumwe n’abacamanza barahiye

Perezida Kagame yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, ejo hashize tariki ya 1 Kanama 2018, nyuma yo kwakira indahiro z’abacamanza 17, barimo abo mu Rukiko rw’Ikirenga, mu rw’Ubujurire, mu Rukuru n’abo mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Yabasabye gutanga ubutabera bunoze, aho buri muturage agera aho yumva ko inkiko ari urwego yizeye rubereyeho kumurenganura no kubakemurira ibibazo, bakagana izo nkiko aho kuzitinya.

Perezida Kagame yagize ati “Ubutabera ni bwo buha abaturarwanda n’abashoramari mu Rwanda ikizere cyo gukora imirimo yabo batishisha, kuko bazi neza ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Bazi ko ntawabarenganya kuko hari amategeko n’inzego zibarengera, kandi ko n’uwabigerageza yabihanirwa”.

Umukuru w’Igihugu yibukije abacamanza ko ubutabera bugomba kuba buzira ruswa kandi ntaho bubogamiye. Ati “Ubutabera mu gihugu cyacu bugomba kuba buzira ruswa no kubogama, bukorera mu mucyo, kandi abacamanza bagafata imyanzuro batavugiwemo”.

Yibukije abacamanza kandi ko bakwirinda gutanga ubutabera butinze kuko ngo iyo butinze buba butakiri ubutabera.

Yagize ati “Urukiko rw’Ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute, abaturarwanda babone ubutabera bidatinze, nk’uko n’ubundi bizwi ko iyo ubutabera butinze, nta butabera buba bwatanzwe”.

 

Yongeyeho ko nubwo abenshi ari abagiye gutangiza Urukiko rw’Ubujurire ruherutse gushyirwaho, ko Urukiko rw’Ikirenga rwakoraga ako kazi rugiye kwibanda ku zindi nshingano zo gusesengura Itegeko Nshinga n’ayandi mategeko. Ati “Ubu Urukiko rw’Ikirenga ruzibanda ku zindi nshingano, nko gusesengura Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kugira ngo bihe umurongo mwiza politiki zindi z’Igihugu”.

Ubutabera bwakoze akazi keza mu myaka 20 ishize

Ku birebana n’intambwe urwego rw’ubutabera rumaze gutera, Umukuru w’Igihugu avuga ko mu myaka isaga 20 ishize, urwego rw’ubutabera rwakoze akazi keza, kuko asanga nibura rumaze kwiyubaka. Ibyo abishingira ku bipimo bitandukanye n’ibindi mpuzamahanga, n’ikizere amahanga ubu afitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Ati   “Ibipimo bitandukanye bigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze kugirirwa ikizere, haba mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga. Ubu mu myaka isaga 20 ishize twubaka ubutabera, uyu munsi bugeze ahashimishije, nkuko ibipimo bigenda bibigaragaza, ubu inkiko zaravuguruwe, ikoranabuhanga mu nkiko rirakoreshwa, nubwo hari ibikenewe kongerwamo imbaraga bitaranoga,  aho inkiko zikorera harubatswe, umubare w’abacamanza wariyongereye, no kubaha ubundi bumenyi n’ubushobozi.”

Mu bacamanza   barahiye uyu munsi harimo Cyanzayire Aloysie, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Kalimunda Muyoboke Aimé, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse, Visi Perezida warwo.

Mu rukiko rw’ubujurire kandi harahiye abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline, visi perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.