Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ubushinjacyaha bwasabye inzego n’umuryango kwihutira kugeza uwahohotewe kwa muganga

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 28, 2018

Umushinjacyaha mukuru Mutangana Jean Bosco, asanga ikibazo cy’abana bahohoterwa gikwiriye guhabwa umwihariko wacyo, kuko ngo imibare y’abana bahohoterwa ikomeje kwiyongera, bityo ubushinjacyaha bukaba busaba inzego n’abahagarariye umuryango kwihutira kugeza uwahohotewe kwa muganga mu rwego rwo gushaka ibimenyetso hakiri kare.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco

Mutangana yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki 27 Mata 2018, mu nama y’umunsi umwe ihuje impuguke mu bugenzacyaha mu rwego rwa RIB, abayobozi b’ibitaro, abaganga, abahagarariye inzego z’ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Komisiyo y’Igihugu  ishinzwe abana, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), GMO, n’abandi  mu rwego rwo kurebera hamwe  uruhare rw’ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga mu gukora iperereza ku  byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, GBV.

Mu kiganiro yatangiye muri iyo nama, Umushinjacyaha mukuru  Mutangana Jean Bosco yibukije  inzego cyangwa abagize umuryango  kwihutira kugeza kwa muganga uwahohotewe, mu rwego rwo gushaka ibimenyetso  hakiri kare mbere y’uko byangirika, kuko bifasha n’ubushinjacyaha mu gihe ikibazo cyageze mu nkiko, dore ko ngo abenshi  mu baregwa harimo abagirwa abere bitewe n’ibimenyetso byabuze.

Ati: “Turasaba n’inzego z’ibanze, zirimo abatanga ibyemezo by’amavuko korohereza gutanga ibisabwa hakiri kare, kuko bituma no mu gihe cy’urubanza bitagorana, kandi uwahohoteye umwana akaba yahabwa ibihano akwiye aho kugira ngo yidegembye kuko habuze ibimenyetso simusiga”.

Agaruka ku mibare y’abahohotewe mu bihe bitandukanye, yatanze  ingero zuko  mu mwaka wa 2015-2016 ubushinjacyaha bwakiriye dosiye 1917 z’abana bahohotewe, muri yo 1207 yaregewe inkiko  mu gihe harimo ayashyinguwe bitewe no kubura ibimenyetso. Mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2018, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 2228, muri ayo agera kuri 1296  yaregewe inkiko,

Icyakora avuga ko kubera ubufatanye n’imikoranire y’izindi nzego,  ikigero ubushinjacyaha butsindiraho izo manza gikomeje kwiyongera ku buryo bushimishije kuko kibarirwa  kuri 90%.

Akomeza agira ati: Nubwo hari ikibazo cy’abana bahohoterwa, hari ni ikibazo cy’abakuze na bo bahohoterwa ariko bakabihisha. Icyo dusaba abo mu nzego z’ubuzima nk’abaganga, ni ukujya bategura raporo yimbitse igaragaza imiterere y’ikibazo cy’uwahohotewe, aho kubikora bahushura, kuko bifasha abashinjacyaha mu gihe cy’urubanza nyiri izina”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Dr Rutagengwa William, avuga ko mu nshingano ze yiteguye gukorana n’urwego urwo ari rwo rwose mu korohereza mu gushaka ibimenyetso, icyakora asanga hakwiye kubanza gushakwa ibipimo byatuma haboneka ibimenyetso bifatika n’ubushinjacyaha bwashingiraho bityo ukekwaho icyaha akaba yagenerwa ibihano  habanjwe gusuzuma ko koko ari we wagikoze hirindwa ko habaho uwabirenganiramo.