Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ubushinjacyaha bwasabiye Imena igifungo k’imyaka irindwi

Yanditswe na admin

Ku ya 09-11-2017 saa 10:28:41
Imena Evode, uwa kabiri uturutse iburyo, ari mu rukiko

Ubwo hatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, ejo hashize  bwamusabiye gufungwa imyaka 7.

Imena Evode akurikiranyweho ibyaha birimo gutonesha mu itangwa ry’amasoko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa maze akariha n’amagarama y’urubanza ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 500 000, we agahakana ibyo aregwa.

Imena Evode, uwa kabiri uturutse iburyo, ari mu rukiko

Mu byaha Imena aregwa n’ubushinjacyaha birimo itonesha, ibibazo by’imitangire y’amasoko,  akareganwa hamwe n’abandi babiri barimo uwari Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Kayumba, n’ushinzwe ishami rya tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Joseph Kagabo.

Imena uregwa ubu urimo kuburana adafunze, yatangiye kwiregura ashinjwa ko yatonesheje Sosiyete yitwa Mwashamba Mining Ltd ayiha uruhushya rwo gucukura, nyuma  arwima isosiyete yitwa ‘Nyaruguru Mining company’.

Mu rubanza rwatangiye mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwasabiye Imena ko afungwa imyaka irindwi, akishyura n’amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, busanga icyo gihano kimukwiye kuko ngo yasuzuguye akanama gatanga amasoko,   dore ko  Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Imena akwiye ibyo bihano kuko yasuzuguye ikemezo cy’akanama gatanga amasoko, akima uruhushya uwari urikwiye akariha undi; byongeye n’urihawe akaba na we hari ibyo yasabwaga atari yujuje.

Umuyobozi wa Sosiyete ‘Nyaruguru Mining’ Ndamage Straton,  yasabye ko Imena yakwishyura indishyi zingana n’amafaranga miliyoni 686 kubera ko yafashe ikemezo cyo gutesha agaciro uruhushya yari yemerewe n’akanama gatanga amasoko. Ubushinjacyaha bwasabye ko hasuzumwa indishyi zasabwe.

Ahawe umwanya ngo yiregure, Imena yavuze ko atemera ibyo aregwa, ahubwo akanama gashinzwe amasoko ariko gafite imikorere itari myiza, abacamanza basanga bisa nko kwitana bamwana, urubanza ruzasukurwa ku itariki ya 7 Ukuboza 2017.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.