Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ubushakashatsi kuri ‘Autisme’ ntiburagaragaza igiteza ubu bumuga

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 23-04-2019 saa 16:20:19
Dr. Rukabyarwema Jean Paul, inzobere mu kuvura abana mu bitaro bya Muhima akaba no mu ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana mu Rwanda ( Ifoto Rose M)

Dr. Rukabyarwema Jean Paul, inzobere mu kuvura abana mu bitaro bya Muhima akaba no mu ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana mu Rwanda, avuga ko ubushakashatsi kuri ‘Autisme’ butaragaragaza igiteza ubu bumuga.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Dr. Rukabyarwema yavuze ko Autisme ari imwe mu ndwara ifata abana mu byiciro bitatu birimo imibanire ye na sosiyete iba ihungabanye, ni abana bahugira ku kintu kimwe umwanya munini, bagira n’ikibazo cyo mu mivuganire n’abantu cyo kimwe no kuvuga mu bimenyetso bisanzwe.

Yakomeje asobanura ko ubushakashatsi bugezweho ubu nta kintu na kimwe bwagaragaje cyo kuba umuntu yavuga ngo ng’iki icyabiteye kugira ngo hashakwe igisubizo. Ahubwo ngo bizwi ko mu bice by’ibanze bituma umuntu abaho mu ntangiriro haba harabayemo ikibazo.

Avuga ko kugeza ubu ubushakashatsi butaragaragaza ko intanga ngore cyangwa intanga ngabo yaba yarahuye n’ikibazo ari yo iteza ‘Autisme’ kandi ubushakashatsi burakomeje.

Dr. Rukabyarwema yavuze ko umuryango wisanze ufite umwana ufite Autisme biruhanyije kumuha ibyo agomba byose kugira ngo abashe kujyana n’ibyo sosiyete isaba.

Avuga ko ababyeyi bamugeraho ngo asuzume abana babo baba barabwiwe byinshi. Yagize ati “Mu by’ukuri Autisme mu buzima bw’abana ni ikibazo kuko ari bumwe mu bumuga bufata umwana ntagire ubushobozi ku kigero runaka k’imyaka agezeho aba agomba gukora ibintu abandi bana bose bangana na we bakagombye kuba bakora.”

Aha Dr. Rukabyarwema atanga urugero rugira ruti “Umwana niba afite amezi atandatu se ashobora yenda kuba yakwegura agatuza, aba ashobora gusekera ababyeyi. Ku mwaka aba ashobora kugenda, aba ashobora kuba yavuga, ku myaka ibiri aba ashobora gufatanya amagambo abiri, abo bana rero bo bagira icyo kibazo bikabagora mu nzego nk’eshatu.”

Muri izo nzego agaruka ku mibanire yabo n’abandi bantu muri rusange cyangwa bo n’ababyeyi babo, imibanire yabo ifite ikibazo kubera ko baba ari abana badashobora kukureba mu maso ngo murebane. Hari nubwo bamwe muri bo bagenda bagahugira ku kintu kimwe ku buryo kubibakuramo ngo bajyanwe mu bindi byanga.

Ibi bikiyongeraho guhugira mu kintu kimwe agisubiramo kenshi rimwe na rimwe bidafitanye injyana n’ibyo yakagombye kuba arimo.

Uretse ibyo, hakiyongeraho no kutumvikana mu miganirire haba mu kumva abamubwira cyangwa abamweretse ibimenyetso ntarabukwe.

Urugero atanga, agira ati “Ugafunga nk’isura, umwana agomba kumenya ko urakaye ariko we ntabimenye, naseka we aba agomba kumenya ko nishimye, abo bana rero baba bafite ikibazo muri ibyo. Ibyo byiciro abana baba bafite biba bituruka hehe? Nta ruhare na rumwe umubyeyi aba yarabigizemo. Nta n’uruhare na rumwe uwo mwana we aba yarabigizemo ahubwo ni uko aba yarisanze bimeze gutyo.”

Icyakubwira ko umwana afite Autisme

Dr. Rukabyarwema avuga ko hari bamwe mu babyeyi basabwa kujya gukoresha ibizamini bikomeye ku bana babo bireba imikorere y’ubwonko, hari n’ababwirwa kujya mu bihugu byarushijeho gutera imbere ngo umwana wabo asuzumwe mu mutwe ariko ngo nta kizami kiriho kimwe cyabona ‘Autisme’.

Ati “Kumenya ko umwana afite Autisme ni uburyo muganga asuzuma mu buryo butandukanye akareba umwana by’umwihariko akajya muri byinshi, agashakisha ibimenyetso. Ibi bibonwa mbere y’uko umwana agira amezi 18 ariko kenshi ibimenyetso byayo bigaragara umwana ageze ku myaka ibiri n’itatu, umwana ageze igihe cyo kujya mu mashuri y’inshuke ari yo mpamvu ababyeyi benshi babimenya bitinze mu gihe kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito. Ni byiza kubitaho hakiri kare kuko aba bana bashobora kuva ku kiciro kimwe bakajya ku kindi, bakagira ibyo bikorera igihe bitaweho.”

Avuga ko ‘Autisme ari indwara y’ibimenyetso. Iyo yabonetse hakiri kare hari ubufasha bwihuse cyane butangwa ku ntege nke ziba ziboneka mu mikurire y’umwana aba yagaragaje ahakitabwaho cyane, bityo akaba ashobora kuba yava ku kiciro yari ariho akajya ku kindi rimwe na rimwe hari ubwo ashobora kuba umwana usanzwe.

Dr. Rukabyarwema yibutsa abantu bose ko ‘Autisme’ atari amadayimoni cyangwa amarozi, ahubwo ari uburwayi atari ubw’Abanyarwanda gusa cyangwa se Abanyafurika gusa, ahubwo ko isi yose ifite icyo kibazo.

Minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, ishinzwe uburezi (MINEDUC), ishinzwe iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’ishinzwe ubuzima (MINISANTE), ziyemeje gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhangana n’ikibazo cya ‘Autisme’.

Dr. Rukabyarwema Jean Paul, inzobere mu kuvura abana mu bitaro bya Muhima akaba no mu ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana mu Rwanda ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.