Uburyo bwafasha umuhinzi w’ibirayi kubona umusaruro mwiza (Igice cya mbere)

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 05-06-2019 saa 13:16:40
Hari uburyo bwiza abahinzi bakwiye gusaruramo ibirayi

Ibirayi ni igihingwa kera mu Rwanda cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru; mu Karere ka Gicumbi, Burera, Musanze, no muri Rulindo na Gakenke ariko ho umusaruro uri hasi y’uboneka muri turiya turere tundi.

Bihingwa no mu Ntara y’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro, no mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru.

Iki gihingwa iyo kitaweho n’umuhinzi; agakurikiza amabwiriza mu buhinzi, abona umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Imvaho Nshya yaganiriye na Rukundo Placide umushakashatsi ku gihingwa k’ibirayi, akaba akorera kuri sitasiyo y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Karere ka Musanze, agaragaza ibikwiye kwitabwaho mu buhinzi bw’ibirayi n’uko umusaruro uhagaze mu Rwanda.

Uburyo bwiza bwo guhinga ibirayi

Mbere y’uko umuhinzi ahinga ibirayi aba yabanje gutegura umurima neza.

Rukundo yagize ati: “Ubundi iyo uhinze ibirayi, si byiza ko wongera kubihinga mu murima ubivanyemo, ubundi wagombye kubihinga, wabisarura mu murima ugahingamo ikindi gihingwa nk’ibinyamisogwe, ibi na byo byavamo ugahingamo ibinyampeke, ibirayi bikazagarukamo ku nshuro ya gatatu”.

Gutegura umurima

Rukundo asobanura ko umuhinzi abanza guhinga umurima neza, agatabira yarangiza agatera imbuto mu myobo.

Ati: “Hagati y’umurongo n’undi bitewe n’uko ubutaka bumeze hagombye kujyamo cm 80, niba ari ubutaka bwiza bufite ifumbire, ariko niba budafite ifumbire nyinshi ni cm 60. Hagati y’ikirayi n’ikindi hagomba kubamo cm 30.

Ni byiza ko aho umuhinzi agiye gutera ikirayi mu mwobo yacukuye, ashyiramo ifumbire y’imborera akaza gushyiramo na mvaruganda, cyangwa agashyiramo imborera nka g 250 mu gihe adafite nyinshi, ariko yaba ayifite agashyiramo g 500”.

Kuri hegitari hajyaho nibura toni 20 z’imborera n’ibiro 300 by’ ifumbire mvaruganda ariko biterwa n’ubutaka umuhinzi yahinzeho. Ati: “Muri iyi minsi RAB yatangiye gupima ubutaka kugira ngo harebwe uko bumeze, uko buhagaze niba hari ikibura umuhinzi agishyiremo kugira ngo umusaruro uboneke.”

Rukundo akomeza asobanura ko iyo ibirayi bimaze kumera nka nyuma y’ukwezi, umuhinzi aramenera, agashyiraho agafumbire mvaruganda kugira ngo bishishe cyane.

Gutera umuti

Ibirayi bitangiye kumera biterwa umuti mu rwego rwo kubikingira indwara.

Ati: “Ubundi iyo ibirayi bihinze bimera hagati y’iminsi 30 na 45, bigomba guterwa umuti (Ridomir) ni nk’aho ari ukubikingira. Buri cyumweru utera umuti wa Detane, niba uteye umuti ku wa mbere ugomba kongera kuwutera ku wa mbere w’ikindi cyumweru, ariko igihe uwuteye imvura ikawuvanaho bigusaba kongera kuwutera.”

Yongeyeho ati: “Umuhinzi agomba kumenya ko gutera umuti bijyana n’ikirere uko kimeze; niba imvura iguye ku buryo hashira amasaha 16 umurima utari wabona izuba ngo ikime kivemo, imvura yakomeje ikagwa, icyo gihe mikorobe zitera uburwayi ziba zakuze, ni ngombwa ko atera umuti ukaze kugira ngo wice utwo dukoko kuko abiretse nyuma y’igihe gito ahita abona ko mu birayi harimo uburwayi.”

Umuti uterwa inshuro umunani ni ukuvuga mu gihe cy’amezi abiri.

Rukundo ati: “Ibirayi urabiteye bimaze ukwezi mu butaka cyangwa ukwezi n’igice birimo kumera, icyo gihe nta bwo utera umuti kereka wenda insecticide bitewe n’uko ubona hari udusimba, akenshi iyo ibirayi bikiri mu butaka ntibikunze kurwara. Mu mezi abiri akurikiyeho ni ho utera umuti, nyuma yaho, ibirayi biba byaratangiye kwera ntiwongera gutera, amababi aba yatangiye guhisha.”

Igikorwa iyo habonetse Kirabiranya mu birayi

Rukundo Placide umushakashatsi ku gihingwa k’ibirayi avuga ko ikirayi kirwaye kirabiranya, umuhinzi akirandurana n’ibindi byose biri hafi yacyo mu murambararo wa cm 60 akabijyanana n’ubutaka, akabijugunya mu cyobo kirekire cyangwa akabitwika, kuko iyo bidakozwe gutyo, udukoko dutera iyo ndwara tumara igihe kirekire mu butaka, tukaba twafata n’ibindi. Hahandi umuhinzi yaranduye ikirayi kirwaye asukamo amazi arimo “Juc”.

Amoko y’ibirayi bihingwa mu Rwanda

Mu Rwanda hahingwa amoko menshi y’ibirayi, imbuto iba itandukanye bitewe n’uduce duhingwamo ibirayi, gusa imenyerewe muri rusange ni Kinigi, ikunzwe cyane ku isoko.

Rukundo avuga ko hari indi mbuto yitwa Kuruza yihanganira ubutaka busharira kandi ntikunda gufatwa n’uburwayi, ihingwa muri Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi. Indi ikunze guhingwa ni Kirundo.

Hari n’imbuto yitwa Victoria na Gikungu ziboneka muri RAB abaturage iyo bayisabye barayibona.

Andi moko y’imbuto arimo Twihaze igira umusaruro mwinshi iyo yahinzwe neza n’ibihe bikagenda neza, ishobora gusarurwaho toni 30 na 45 kuri hegitari.

Imbuto yitwa Ndeze yo yerera amezi abiri mu gihe ubusanzwe ibirayi byerera amezi 3,5 na 4,5, kandi ngo yagaragaje umwimerere mu nganda zikora ifiriti.

Rukundo avuga ko ziriya mbuto hamwe n’izitwa Kaze neza na Nkunganire zatangiye kugera mu bahinzi, akaba ari na bo bazitoranyije baziha amazina zikaba zaranamuritswe ku mugaragaro.

Ati: “Ubu ikirimo gikorwa ni ukongera ingano y’imbuto kugira ngo abahinzi bayishaka bayibone”.

Uko umusaruro w’ibirayi uhagaze kugeza ubu

Rukundo avuga ko iyo urebye umusaruro w’ibirayi mu Rwanda, ungana na 60% uturuka mu turere dukikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga twa Musanze, Rubavu na Nyabihu.

Umusaruro ugera kuri 25% uva mu Karere k’Ububeruka: Burera na Gicumbi, na ho umusaruro ungana na 10% uva muri Nyamagabe, Nyaruguru, Rutsiro na Karongi (Crête Congo-Nil), hanyuma umusaruro ungana na 5% uturuka mu tundi duce tw’Igihugu.

Akomeza avuga ko buri gihembwe k’ihinga; ubuso buhingwaho ibirayi mu Rwanda buri hagati ya hegitari ibihumbi 50 n’ibihumbi 60. Kuri hegitari haterwaho imbuto z’ibirayi ziri hagati ya toni 1 na toni 1,5.

Yagarutse ku bijyanye n’umusaruro w’ibirayi agira ati: “Umusaruro w’ibirayi urahinduka bitewe n’uko ibihe biba bimeze, ariko uwo mu gihugu hose usanga impuzandengo yawo ari toni ziri hagati ya 9 na 15”.

Ni ukuvuga ko haba habariwemo n’umusaruro wa wa muhinzi uhinga ahantu hatoya.

Yakomeje agira ati: “Ariko hari abahinzi baba bafite umusaruro uri hejuru kuri hegitari bitewe n’ubwoko bw’ibirayi bahinze, bitewe n’uburyo bakoresheje, bitewe n’uko ibihe byagenze, kuko aho ahenshi ubuhinzi bw’ibirayi bushingiye ku mvura; mu turere bahingamo ibirayi nta bwo buhira, iyo ibihe byagenze neza, abahinzi bakoresheje ibikenewe kugira ngo ibirayi byere neza, usanga umusaruro uri hagati ya toni 20 na 35”.

Mu gice gikurikiyeho Imvaho Nshya izabagezaho uburyo bwiza bwo gusarura ibirayi bikabikwa igihe kirekire.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

6 Comments on “Uburyo bwafasha umuhinzi w’ibirayi kubona umusaruro mwiza (Igice cya mbere)”

  1. muzatubwire imiti, n’amafumbire bikoreshwa kuko nabyo bizatuma hari igihinduka m’ubuhinzi bwacu, murakoze.

  2. Muraho neza Nitwa: Munyaneza nifuzaga kumenya aho nabona imbuto y’ibirayi yitwa TWIHAZE nabonye itanga umusaruro mwiza ndifunza kubona imbuto yayo nkazayihinga mukwacyenda. Murakoze

  3. Rwose mundufashe mutubwire ahantu dushobora gukura iyo mbuto yitwa twihaze kugira ngo Tinashe kuyitegura hakiri kare. Murakoze.

  4. Rwose mundufashe mutubwire ahantu dushobora gukura iyo mbuto yitwa twihaze kugira ngo Tubashe kuyitegura hakiri kare. Murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.