Uburyo bwafasha aborozi gukumira igituntu k’inka

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 10-07-2019 saa 17:17:51
Aborozi barakangurirwa kujya bapimisha inka zabo kenshi bagenzura ko zidafite igituntu

Igituntu ni indwara y’igihe kirekire (chronic disease) iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa “Mycobacterium bovis” (soma mikobagiteriyumu bovisi). Ni agakoko gafitanye isano ya hafi n’agatera igituntu mu bantu. Muri rusange, iyi indwara ifata inyamaswa hafi ya zose z’inyamabere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Habarugira Gervais umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi bw’Inyamaswa, yavuze ko iyi ndwara yarwanyijwe cyane mu bihugu byinshi byateye imbere ariko mu bihugu bimwe birimo ibyo muri Afurika iracyari ikibazo gikomeye ku bworozi cyane cyane ubw’inka ndetse no ku bukerarugendo kuko ifata n’inyamabere z’ishyamba.

Agakoko gatera iyi ndwara kandi kanduza abantu, kakabatera igituntu ndetse akenshi kikaba igituntu k’igikatu. Agaragaza ibyakorwa mu gukumira iyi ndwara.

Uko igituntu k’inka cyandura n’uko gikwirakwira

Habarugira avuga ko nkuko bimeze ku gituntu gisanzwe cy’abantu, igituntu k’inka cyandurira mu guhumeka umwuka uvuye ku nyamaswa yanduye. Inyana ndetse n’abantu bashobora kwanduzwa no kunywa amata adatetse yakamwe ku nka yanduye.

Yasobanuye ko bitewe n’uko igituntu k’inka ari indwara y’igihe kirekire kandi hari igihe ibimenyetso byayo bidahita bigaragara, inka yanduye ishobora kugenda yanduza izindi bucece ntibihite bigaragara.

Yagize ati: “Igituntu k’inka ni indwara y’igihe kirekire kandi ntihita yica inka cyangwa indi nyamaswa ikirwaye, inka yanduye ishobora kumara igihe kinini yanduza izindi ndetse ikanduza n’abantu kandi yo nta bimenyetso by’uburwayi iragaragaza”.

Ibimenyetso by’igituntu k’inka

Igituntu k’inka ni indwara y’igihe kirekire ndetse ibimenyetso byacyo ntibihita bigaragara inka cyangwa indi nyamaswa ikimara kwandura.

Ku nyamaswa zanduye; iyi ndwara igaragazwa no kurwara by’igihe kirekire, gukorora by’igihe kirekire kandi inkorora iba yumye (itagira igikororwa).

Habarugira yagize ati: “Inka ikorora nk’iyafashwe n’akayi”.

Ibindi bimenyetso ni ugucika intege ukabona inka yazahe, ikananirwa kurisha, igatangira guta ibiro no kunanuka cyane, ikagira umuriro, igahitwa bikabije no kubyimba intakara ku buryo umuntu ashobora kubyitiranya n’ibibyimba.

Iyi ni indwara ikomeye kuko inka cyangwa se inyamaswa zanduye akenshi zirapfa.

Yakomeje agira ati : “ Tugomba kuzirikana ko akenshi inka yanduye igituntu hari ubwo itagaragaza ibimenyetso, bityo hagomba kubaho kwitwararika no gukurikirana itungo neza, rigasuzumwa kenshi”.

Akomeza avuga ko umworozi ashobora gukeka ko inka ye cyangwa se irindi tungo rirwaye igituntu ashingiye ku bimenyetso byavuzwe haruguru. Iyo umworozi abonye ibyo bimenyetso, asabwa kwihutira guhamagara umuvuzi w’inyamaswa (Viterineri) agakora isuzuma ryimbitse.

Igituntu k’inka cyakwirindwa

Habarugira yakomeje agaragaza ibindi aborozi bakwiye kwirinda, avuga ko kuragira inka zitarwaye ahari inyamaswa z’ishyamba zirwaye atari byiza kuko biri mu bikwirakwiza ubwandu bw’igituntu mu nka.

Yagize ati: “Aborozi kandi bagomba kwirinda kuragira aho cyangwa hafi y’aho inyamaswa z’ishyamba zirisha kuko byagaragaye ko amatungo yo mu rugo akenshi yanduzwa n’inyamaswa z’ishyamba”.

Indi nama agira aborozi ni ukwitabira gupimisha inka zabo n’ubwo nta bimenyetso zaba zigaragaza. Inka zose bigaragaye ko zanduye igituntu zigomba gutandukanywa n’izindi kugira ngo hirindwe ko zikomeza kwanduza izindi.

Aho iyi ndwara yiganje mu bice by’Isi

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu byateye imbere birimo Canada, u Bwongereza, Australia na New Zealand n’ibindi byashoboye kurwanya iyi ndwara y’igituntu k’inka mu nyamaswa zororwa, gusa iracyari ikibazo gikomeye cyane mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.

Habarugira avuga ko nubwo byagaragajwe ko inka ari yo iza ku mwanya wa mbere mu zandura aka gakoko, kanatahuwe mu zindi nyamaswa zirimo izororwa n’izitororwa nk’ imbogo, ingurube, ihene, intama, impala, ifarashi, injangwe, imbeba, inzovu, intare, urusamagwe, ingwe, imbwa, isatura, urukwavu, n’izindi.

Abantu na bo bagomba kwirinda kwanduzwa igituntu n’inyamaswa

Habarugira Gervais avuga ko nubwo agakoko gatera igituntu k’inka atari ko ubusanzwe gatera igituntu gisanzwe ku bantu, ariko umuntu ashobora kwandura igituntu k’inka. Ni yo mpamvu na bo bagomba kwirinda ibishobora gutuma bandura.

Yakomeje agira ati: “Umuntu yandura igituntu k’inka iyo ahumetse umwuka uva ku nka irwaye, ariye inyama zidahiye zikomoka ku nka yapfuye ikirwaye”.

Akomeza agaragaza bimwe mu byo abantu bakora kugira ngo batanduzwa igituntu n’inyamaswa, nko kwirinda kunywa amata adatetse, kurya inyama zitatetswe ngo zishye neza. Ikindi ni uko abantu bagomba kwirinda kurya foromaje (fromage/cheese) zakoreshejwe amata atabanje gutekwa.

Yagize ati: “Uburyo bukomeye umuntu yanduriramo igituntu k’inka, ni ukunywa amata adatetse yakamwe ku nka irwaye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 10% by’igituntu mu bantu baba baracyandujwe n’inka”.

Abantu bose bafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubworozi ku buryo buhoraho (aborozi, abashumba, abavuzi b’inyamaswa, ababazi) bagomba kujya bisuzumisha kwa muganga ku buryo buhoraho kugira ngo harebwe niba bataranduye igituntu k’inka.

N’undi wese ugaraje ibimenyetso bisa nk’iby’igituntu agomba guhita agana ivuriro bakamupima bakareba ko atakirwaye.

Tuyishime Jean Claude wo mu Karere ka Karongi ni umworozi w’inka, avuga ko uretse n’indwara y’igituntu k’inka hari n’izindi ndwara zifata inka ku buryo umworozi adakurikiranye ubworozi bwe yahura n’igihombo gikomeye.

Yagize ati: “Usanga hari indwara zifata amatungo n’inka irimo kandi zandura cyane, umwirizi rero aba agomba gukurikirana amatungo ye kenshi hagira ikibazo kivukamo agatabara hakiri kare”.

Yakomeje agira ati: “Hari nk’indwara y’igifuruto, iyo ifashe inka igaragaza ibimenyetso byo guhinda umuriro, gucika intege, kuzana urukonda, kuzana utubyimba ku ruhu n’ibindi, na yo yandura vuba cyane, urumva ko utitwararitse wahura n’igihombo.

Dushimira Leta yashyizeho gahunda yo gukingiza amatungo ndetse n’ubujyanama duhabwa n’abashinzwe ubworozi baduhora hafi, bituma ubworozi bwacu bugenda neza”.

Uyu mworozi arakangurira bagenzi be kwita ku bworozi bakabukora kinyamwuga kuko ari isoko y’iterambere.

Aborozi barakangurirwa kujya bapimisha inka zabo kenshi bagenzura ko zidafite igituntu

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Uburyo bwafasha aborozi gukumira igituntu k’inka”

  1. Twabasabaga kudufasha tukamenya ahobapimishi riza igituntukinka inka yanjye imaze umwaka ikorora mwampfasha?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.