Uburyo bushya bwo gusuzuma imihigo bwitezweho impinduka

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 13-02-2019 saa 10:23:05
Ishimwe Isabelle uyoboye itsinda ry’abashakashatsi bo muri NISR (uwa 2 uhereye ibumoso), Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bitabiriye inama ( Foto Hakizimana Y.)

Abashakashatsi b’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) batangiye gusuzuma aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bugeze bwesa imihigo ya 2018/2019.

Ni nyuma y’aho hahinduwe uburyo igenzura n’isuzuma rizajya rikorwamo ndetse bigakorwa na NISR nka bamwe mu bafite ubunararibonye mu gukusanya amakuru no gusuzuma ibyagezweho hashingiwe ku ntego usuzumwa yihaye.

Ubu buryo bushya bwitezweho impinduka nyinshi mu ishyira mu bikorwa ry’imihigo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 75, irimo imihigo 35 yo mu bukungu, 29 yo mu mibereho myiza n’indi mihigo 11 ijyanye n’imiyoborere myiza. Ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka rikaba rizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na 6.234.928.029.

Ishimwe Isabelle uyoboye iri tsinda ry’abashakashatsi riri i Rwamagana, akaba ari na we uhuza ibikorwa by’iyi gahunda mu gihugu, yagize ati: “Ikitugenza ni ukureba aho imihigo igeze, imbogamizi uturere duhura na zo ariko hakarebwa n’uburyo Ubuyobozi bw’Akarere bukora kugira ngo bwikure muri ibyo bibazo. Ibi bikaba bizatuma Akarere kabona umwanya wo gukosora ibitameze neza no kwigira ku kandi karere runaka mu gihe ubuyobozi bwabona ari ngombwa. Ubusanzwe abashakashatsi bajyaga baganira na Komite Nyobozi, Inama Njyanama, abafatanyabikorwa n’abaturage ariko kuri iri suzuma, bazaganira n’abaturage gusa, ibiganiro n’abaturage bikazajya biba abayobozi badahari”.’

Ishimwe Isabelle uyoboye itsinda ry’abashakashatsi bo muri NISR (uwa 2 uhereye ibumoso), Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’abandi bitabiriye inama ( Foto Hakizimana Y.)

Nyuma yo kumva ko ubu buryo bwo gusuzuma imihigo bwahindutse bamwe mu baturage bemeza ko uyu murongo wagenwe uzatuma hatangazwa akarere kesheje imihigo kagenzuwe neza kandi iyo mihigo ikaba ifitiye abaturage akamaro.

Bemeza kandi ko bizakuraho gukorera ku munota wa nyuma aho wasangaga ibikorwa byinshi bikorwa mu kwezi kwa gatanu kuko babaga biteguye ikipe izaza kugenzura imihigo rimwe na rimwe ibi bikorwa bigakorwa bihutiyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye iki gikorwa cyaje mbere kugira ngo babone umwanya wo kwisuzuma neza. Yagize ati: “Aya ni amahirwe ku turere kuko ubusanzwe isuzuma ryajyaga riba mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari ugasanga nta mahirwe agihari yo gukosora ibitaratunganye, ariko ubu noneho iri suzuma ryo hagati mu mwaka rizajya riha uturere amahirwe yo gukosora ibitaranozwa bityo isuzuma rya nyuma rize imihigo yarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, bishoboka ko amanota uturere twabonaga mu mihigo azazamuka”.

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje yizeza abashakashatsi b’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ko mu Karere ka Rwamagana inzego zose zihuriza imbaraga hamwe hagamijwe kwesa imihigo kandi ko abakozi b’Akarere ka Rwamagana biteguye kwakira no kubyaza umusaruro inama bahabwa muri iri suzuma.

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.