Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Uburumbuke dushaka budusaba gutera indi ntambwe- Kagame

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Apr 30, 2018

Perezida Paul Kagame avuga ko kugira ngo uburumbuke Afurika ikeneye bugerweho bisaba gutera indi ntambwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu mu buryo burambye.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ejo hashize tariki 29 Mata 2018 muri Congo Brazaville, mu nama ya mbere ya Komisiyo y’Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo, n’Ikigega ‘Blue Fund’ kita ku kibaya cy’uru ruzi yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Perezida Paul Kagame uwa 8 iburyo, hakurikiyeho Denis Sassou Nguesso Perezida wa Congo Brazaville n’Umwami wa Morocco Mohammed VI, Ali Bongo Perezida wa Gabon uwa 7 iburyo n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma

Perezida Kagame yagize ati: “Uburumbuke dushaka ku mugabane wacu budusaba gutera indi ntambwe mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, tunateza imbere ubukungu bwacu mu buryo burambye”.

Yavuze ko kuba mu myaka ibiri ishize harashyizwe umukono ku masezerano y’i Paris ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe ari intambwe nziza yerekana ko Isi ikeneye kubaka ahazaza harambye habereye buri wese.

Aba ni abari bitabiriye inama ya mbere ya Komisiyo y’Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo n’Ikigega Blue Fund

Ati: “N’ubwo imbaraga zashyizwemo zikomeje gutuma ibihugu bitandukanye byemera ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugira ingaruka mu bihugu byacu bitandukanye”.

Perezida Kagame asanga kurinda amazi n’ibiyakomokaho, n’amashyamba yo mu Kibaya cy’Uruzi rwa Congo ari ingenzi mu iterambere rirambye ku Mugabane w’Afurika no mu bindi bice binyuranye by’Isi.

Ati: “Amazi n’ibiyakomokaho biri mu Kibaya cy’Uruzi rwa Congo bihuza ibihugu byacu, kandi bigafasha mu mibereho ya miliyoni z’abaturage bacu. Ibi bituma twese dukenerana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko hakwiye kuba imikoranire cyane mu kurinda ibi byose kugira ngo Abanyafurika bihaze mu biribwa, mu buzima rusange kandi amahirwe yiyongere mu bukungu.  Ibi bikaba ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ndetse na gahunda ya 2063 Afurika yihaye.

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo iki kigega gishorwemo imari, biradusaba gukorana bya hafi hagati ya Leta n’abikorera, ndetse n’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, iz’ibihugu, n’iz’akarere. Biradusaba guhuza ibikorwa byacu.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko Leta y’u Rwanda yiteguye gutanga umusanzu wayo. Anashimira  Perezida Sassou Nguesso kuba yateguye iyo nama yahuje abakuru b’ibihugu kugira ngo  baganire kuri iyi ngingo y’ingirakamaro.