Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Uburinganire si uguhangana n’umugabo-Hon. Uwayisenga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 10, 2018

Depite Uwayisenga Yvonne wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu murenge wa Nyarugunga mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro, yibukije abagore bawitabiriye ko gushimangira ihame ry’uburinganire atari uguhangana n’umugabo ahubwo ari ukuzuzanya.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore hari bamwe baremewe na bagenzi babo mu rwego rwo kuzamurana (Foto Sezibera A)

Hon. Uwayisenga yasabye abagore kwishimira intambwe bagezeho mu iterambere no mu gufata ibyemezo nyuma y’imyaka itari mike badahabwa agaciro. Yagize ati: Kugeza uyu munsi abagore 30% bagomba kugira umwanya mu nzego zifata ibyemezo, ari nabyo byatumye abagera kuri 64% babasha kuba bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ni ibintu byo kwishimira”.

Akomeza abakangurira gufata ingamba zigamije guteza imbere u Rwanda bafatanya n’abagabo bashimangira gahunda ya Leta irebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Yabasabye ubufatanye mu kurwanya abagore b’abanebwe bahora bateze amaboko, abasaba kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda babera urugero abana kuko hari abagore batagikwiye kwitwa ababyeyi kubera kuzitakaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abagore kuzirikana ko u Rwanda ruri mu bihugu ku Isi biha umugore agaciro, rukaba mu bihugu bya mbere bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ari umwanya mwiza baba babonye wo kwerekana ibyo bashoboye.

Dr Nyirahabimana yagize ati: Turi abagore kubera ko hari abagabo, hari aho twavuye hakaba n’aho tugeze kubera ubushake bwa politiki n’ubw’Abanyarwanda b’abagabo bashyigikiye abagore babo ndetse na bashiki babo.”

Asaba abagore kuzuza neza inshingano basabwa nk’ababyeyi barimo abayobozi, nk’abacuruzi, nk’ababarizwa mu bindi byiciro by’imirimo ariko bumva neza uburinganire.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, Umuhire Christiane, avuga ko iterambere ry’u Rwanda rizihuta mu gihe abagore bihesheje agaciro bahawe, abishimangira ahamya ko uteje imbere umugore aba ateje imbere umuryango n’igihugu kuko abagore mu Rwanda bahageze kuri 52%.

Avuga ko imiyoborere myiza ari yo yatumye umugore atera imbere, agira ati: Dushaka u Rwanda rutekanye, rwiza kandi abagore babigizemo uruhare, batinyuka imyuga inyuranye bafatanya n’abagabo babo ariko ibyo byose ntibikureho kuzirikana inshingano zo kubyara no kurera”.

Yabasabye kurwanya amakimbirane mu ngo bagaharanira ubwuzuzanye kandi akangurira abagabo gushyigikira abagore babo mu byo bakora.

Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abagore uba tariki ya 08 Werurwe, washyizweho n’Umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1972, u Rwanda rwatangiye kuwizihiza mu mwaka wa 1975 akaba ari ku nshuro ya 43 ruwizihiza, hakaba abagore banatanze inkunga z’ibikoresho kuri bagenzi babo birimo amashyiga na gazi, imashini zidoda n’amapasi mu rwego rwo kuzamurana.