19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Uburiganya bukorerwa Abanyarwanda mu Bushinwa bwavugutiwe umuti

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-09-2020 saa 06:38:45
Sourcing International Co. Ltd ikorera i Guangzhou n'i Kigali mu buryo bwemewe n'amategeko

Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abacuruzi bitagishobokera gutega indege bajya kurangura ibicuruzwa bitandukanye mu Bushinwa bayobotse kuvugana n’abakiriya babo bakoresheje ikoranabuhanga rya internet, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga.

Bimwe mu bibazo bahura na byo ni uko bamwe muri bo bakunda gushukwa bakishyura kuri konti zitari zo bitewe n’uko mu Bushinwa hari ibigo by’ubucuruzi byinshi bifite amazina ajya gusa na konti zijya gusa, kandi ibyinshi bikaba byanditswe mu rurimi rw’Igishinwa.

Hashingiwe kuri ibyo bibazo byose abarangura mu Bushinwa bahura na byo, Umunyarwanda Uwonkunda Placide yafatanije na bagenzi be bari mu Bushinwa mu gushaka igisubizo kirambye, bashinga ikigo kitwa Sourcing International Co, Ltd gikorera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali no mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou, gihuza abacuruzi babyifuza n’ibigobyizewe mu Bushinwa no ku rwego Mpuzamahanga.

Icyo kigo cyashinzwe mu gihe bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bari mu gahinda batewe no kuba baragerageje gusaba ibyo baguze mu bigo bakekaga ko bishyuye, bakababwira ko batishyuye kandi bafite ibyemeza ko bishyuye ariko barihyuye ahatariho.

Umwe muri bo aherutse kwibwa amadorari y’Amerika ibihumbi 200 (200 000$) n’abatekamutwe bari ahitwa i Tianjing.

Uyu mucuruzi yaganiraga n’umukiriya wagombaga  kumwoherereza ibicuruzwa kuri Email na Whatsapp, ndetse anasaba kugabanyirizwa (discount) barabyemera, bamuha fagitire Proforma arishyura.

Nyuma yo kwishyura baje bamubwira ko nta mafaranga babonye, banamumenyesha ko niba yarishyuye yishyuye kuri konti itari yo, ahomba gutyo nubwo byagaragaragaraga ko abakomisiyoneri  bakoranye na we bari mu Bushinwa babigizemo uruhare.

Uwonkunda Placide, Umuyobozi wa Sourcing International Co. Ltd

Uretse uburiganya bukorwa muri ubu buryo, hari n’abandi bamburirwa kuri murandasi mu gihe bagura ibicuruzwa batari mu Bushinwa, batazi n’uwo bagura na we. Abo nubwo babarirwa mu bajijutse bazi ibyo bakora, ngo ntibibabuza guhura n’ibibazo birimo no kugura n’ibigo bitabaho.

Ibyo ngo biterwa n’uko abenshi mu bashinwa bakorera uburiganya kuri murandasi bafite ubwenge bwo kubeshya buri hejuru, ku buryo biba bigoye kubatahura. Rimwe na rimwe unabaka ingero z’ibicuruzwa byabo bakaziguha, byaba ngombwa bakazishyurira indege zikagusanga mu gihugu cyawe babonye ibyo ukeneye harimo agatubutse.

Uwonkunda Placide, Umuyobozi wa Sourcing International Co. Ltd, ati : “Aha ho dufite ingero za benshi bibaho bakadusaba kubafasha ariko byarangiye. Natanga urugero rw’umucuruzi waguze ifumbire y’amadorari y’Amerika ibihumbi 250 bakamupakirira kontineri, zagera i Kigali agasanga harimo itaka. Urundi rugero ni uwaguze ibikoresho mu kwezi gushize kwa Kanama, amaze kwishyura uwo baguze yahise amushyira muri ‘Black List’ kuri terefone ye. Yaratwiyambaje tugiye kureba aho yamubwiye akorera dusanga hatabaho.”

Sourcing International Co. Ltd ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga barangurira mu Bushinwa kwizera umutekano mu bucuruzi bwabo bakorera mu Bushinwa batahibereye.

Ni ikompanyi yatangiye gufasha benshi guhuzwa n’ibigo bifite ibyangombwa byemewe byo gukorera mu Bushinwa, gukorana n’inganda zikora ibintu by’umwimerere (quality); ifasha n’abakeneye gusemurirwa indimi z’amahanga zirimo Igishinwa n’Icyorengereza, abifuza gupiganira amasoko yo mu Bushinwa n’ibindi.

Uwonkunda Placide avuga ko icyo bagambiriye ari ugufasha Abaturarwanda n’abandi bose bakeneye izo serivisi gukora batikanga ubujura, by’umwihariko muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 aho uburiganya ku ikoranabuhanga bwiyongereye ku Isi yose.

Bimwe mu byifuzo abanyarwanda bakorera mu Bushinwa bafite ni uko abacuruzi barangurira mu Bushinwa bakangukira gukorana n’Abanyarwanda na cyangwa ibigo by’Abanyarwanda bikorera mu Bushinwa no mu Rwanda mu kwirinda ingorane z’abatekamutwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Uburiganya bukorerwa Abanyarwanda mu Bushinwa bwavugutiwe umuti”

  1. Nifuzaga kumenya aho iyi company ikorera murwanda kugira ngo menye neza uko umuntu yarangurira mubushinwa kd ibyo yishyuye bikamugeraho murwanda muburyo bwizewe kd buhendutse!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.