Uburezi ni yo ntango y’imibereho myiza n’iterambere – Musenyeri Kambanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 17-06-2019 saa 13:40:20
Musenyeri Antoine Kambanda afungura ku mugaragaro Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gerard (Foto Ngaboyabahizi P).

Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali, avuga ko uburezi ari intango y’imibereho myiza n’iterambere ry’abenegihugu, akaba ari yo mpamvu Kiliziya Gatolika ishyira imbaraga nyinshi mu kubuteza imbere.

Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika muri Paruwasi ya Rulindo, wari wahujwe no gutaha ku mugaragaro Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gerard, yubatswe n’umunyemari Sina Gerard.

Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko uburere n’ubumenyi bigendana, kandi ari byo by’ibanze umuntu akeneye ngo agere ku iterambere n’imibereho myiza yifuza.

Yagize ati: “Uburezi ni yo ntango y’imibereho n’iterambere ry’abenegihugu, nta bwo byashoboka rero buri wese atabigizemo uruhare, ni muri urwo rwego usanga Kiliziya ishyira ingufu nyinshi mu burezi.

Ababyeyi basabwa kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye, babigisha ibizatuma bagira ubumenyi bwo kwibeshaho n’igihugu cyabo ariko nanone bakabatoza isengesho, kuko umutima w’umuntu uhorana inyota, iyi nyota ya muntu nta bwo imarwa no kubona ibintu ahubwo imarwa no kubona Imana”.

Musenyeri yakomeje ashimira umunyemari Sina Gerard wubatse amashuri akaba ndetse yarashyizemo na Kiliziya abana bazajya basengeramo, ndetse asaba ko n’abakirisitu bo muri Rulindo bayibyaza umusaruro mu rugendo rugana ijuru no kunoza imibanire.

Sina Gerard wubatse iyi Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gerard, we avuga ko yayubatse mu rwego rwo gukomeza gushishikariza umwana gukunda isengesho, aryongera ku bumenyi akura mu ishuri.

Mu gusoza iki cyumweru cy’uburezi Gatolika, hahembwe abana batsinze neza mu mibare, indimi ndetse no guhimba imivugo, bahabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga.

Dr Ndayambaje Irénée, Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi, yashimye cyane uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Yagize ati: “Iyo urebye Kiliziya Gatolika hano mu Rwanda ku bijyanye n’uburezi, usanga ari umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda zo kurera no guha abana uburere bwiza bumwubakamo ubumuntu, akagira uburere n’ubumenyi.

Kiliziya ifite benshi yareze, kandi batanga umusaruro mu gihugu, igihugu cyacu rero kiyemeje gukomeza gufatanya n’uwo ari we wese ushyigikiye uburezi, nkaba nsaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo, ndetse bakabarera kuri Roho no ku mubiri kugira ngo bavemo Abanyarwanda beza”.

Yakomeza avuga ko kubaka Kiliziya ari kimwe mu bishimangira indangagaciro, kuko umunyeshuri azajya ava ku ishuri yubaha Imana, yubaha n’ababyeyi be, akunda n’igihugu.

Gahunda y’icyumweru cy’uburezi Gatolika iba buri mwaka, ikaba ifasha mu kwisuzuma, herebwa ahakiri intege nke zikeneye kongerwa ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Musenyeri Antoine Kambanda afungura ku mugaragaro Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Gerard (Foto Ngaboyabahizi P).

 

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.