Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Uburezi, igisubizo ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga – Dr Ngirente

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-06-2019 saa 19:30:56
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard (hagati), ubanza ibumoso ni Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura Eugène (Foto Régis)

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, atangiza inama yiga ku burezi muri za kaminuza ku wa Kane tariki 20 Kamena 2019, yavuze ko uburezi mu mashuri bwagombye kuba igisubizo ku byo abaturage bakeneye, by’umwihariko ibijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi nama yahuje inzobere mpuzamahanga n’izo mu karere, kugira ngo ziganire uko ireme ry’uburezi no guhigana.

Dr. Ngirente yagize ati: “Uburezi mu mashuri makuru bwagombye kuba igisubizo ku byo abaturage bakeneye by’umwihariko ibijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga”.

Avuga ko mu myaka 10 ihuriro ry’inama ya za kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba IUCEA (Inter-University Council for East Africa) ritangiye kandi rikemerwa nk’urwego rumwe mu nzego zigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, ni uko aka karere katekereje ku ruhare rwa za kaminuza ndetse n’umusaruro uzitegerejweho.

Minisitiri w’Intebe avuga ko yishimiye insanganyamatsiko y’inama ngarukamwaka ko ishingiye ku iterambere ry’ikoranabuhanga. Ashimangira ko iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga kugeza ubu hakaba harimo gukorwa amarobo ndetse n’ubundi buhanga umuntu yihangira.

Ati: “Kaminuza zigomba gushyira mu bikorwa amasomo yagenwe kugira ngo bifashe abanyeshuri kugira ubumenyi no gushobora gutekereza, ibyo bikazatuma bahindura Isi. Abana bacu kwiga muri kaminuza bibafasha kugira imitekerereze iri ku rwego rwo hejuru bityo tukaba dukeneye gukemura ibibazo duhura na byo nk’abanyafurika muri rusange”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (hagati), ubanza ibumoso ni Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène (Foto Régis)

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène avuga ko iyi nama yibanda ku ikoranabuhanga. Ati: “Iyi nama ni ingenzi kubera ko iribanda ku mahirwe y’Ikoranabuhanga ku buryo iba igisubizo ku baturage, kuri gahunda n’ishyirwa mu bikorwa amasomo yigishwa muri kaminuza”.

Prof. Lyambabaje Alexandre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IUCEA yagize ati: “Intego twari twarihaye zari izo kunoza uburezi mu mashuri makuru mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba kandi turabona zigenda zigerwaho. Iyi nama icyo igamije ni uburyo bwo kurebera hamwe uko Isi itadusiga mu ikoranabuhanga”.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.