Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Uburezi bushingiye kuri Kirisito ni bwo shingiro ry’iterambere ry’Afurika- Apo. Dr. Gitwaza

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya Jul 31, 2019

“Authentic Word Ministries” ari nayo ibarizwamo Itorero Zion Temple irimo gutegura icyumweru cy’ubukangurambaga bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi nka kimwe mu by’ibanze bituma igihugu n’Afurika bitera imbere nk’iyindi migabane ndetse bikanaharenza.

Byatangarijwe mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa ‘Authentic Word Ministries’ bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga 2019 mu rwego rwo gutegura icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi.

Ni icyumweru kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika garagaza abaramyi b’ukuri”, kizaba gitangirira i Kigali mu ku itariki ya 04 kanama gisozwe ku ya 11 Kanama 2019 kikitabirwa n’abavuye mu bihugu byo hirya no hino harimo n’impuguke mu bintu bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa ‘Authentic Word Ministries’ Apotre Dr. Gitwaza Paul wagitangije mu myaka 20, ishize avuga ko kuri iyi nshuro yacyo ari ibintu bidasanzwe kuko bashakishije abahanga bakomeye, impuguke ku rwego rw’Isi kandi banafite Kirisito muri bo, icyo gihe bakazaganiriza abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza n’abandi, aho yagize ati: “Dukeneye uburezi  bukomeye ariko bushingiye kuri Kirisito”.

Agira ati: “Abantu baratumiwe ngo baganirize ku buryo bwo guteza imbere uyu mugabane bifashishije ubumenyi bafite ariko bushingiye ku ndangagaciro z’Imana. Uyu mwaka abatumiwe harimo abashakashatsi baturutse mu kigo cy’Abanyamerika gikora iby’ikoranabuhanga kitwa (Corning Incorporated) ariko bakibanda ku birahure, yaba ibikoreshwa kwa muganga, mu nganda, mu gisirikare n’ahandi. Abo bose bahuriye ku kuba bafite ijambo ry’Imana muri bo.”

Nk’uko Apotre Dr. Gitwaza abishimangira, avuga ko uburezi ari ngombwa cyane kubera ko n’ibihugu byateye imbere cyane byaturutse mu guteza imbere uburezi. Atanga urugero ku bwoko bw’Abayuda bagize imyaka 2000 bakomeye mu ikoranabuhanga, mu mabanki, gukomera n’ibindi, akavuga ko byaturutse mu burezi bagiye bahanahana. Yongeraho ibihugu nka Koreya na Singapour bikomeye kugeza ubu kandi byarahoze bikennye.

Mu bukangurambaga bujyanye na ‘Afurika Haguruka’, avuga ko uburezi ari iby’ibanze bigarukwaho mu nyigisho zitangwa abantu bumvishwa agaciro kugira ngo babishyiremo kugira ngo n’abazaza ejo bazabyubakireho.

Ati: “Mu mfashanyigisho dukoresha mu mashuri yacu ni iz’i Burayi aho usanga batwigisha gucunga iby’abandi aho kutwigisha uko twashinga (twahanga) ibyacu, tunabaganiriza ibijyanye n’imiyoborere kuko nta kintu cyakorwa neza ubuyobozi atari bwiza. Tuvuga kandi ku bucuruzi kuko nta gihugu cyatera imbere kidafite abashoramari, abikorera badahari ntaho byaba bigana.”

Umuhuzabikorwa wa ‘Afurika Haguruka’ ku rwego rw’Isi Uwimbabazi Biribuze Claudine, atangaza ko bashyize imbaraga mu burezi cyane bashaka abashakashatsi, abavumbuye byinshi baba bafite indangagaciro za Gikirisito, bahitamo abantu bafite icyo bafashamo igihugu bitewe n’icyo gikeneye ngo babafashe mu mitekerereze, kwigishwa uko bakora ndetse n’uko Afurika yava aho iri ubu.

Atangaza ko mu mpuguke n’abashakashatsi bazitabira harimo Dr. Shandon Hart wavumbuye ibintu bigera kuri 40 yandikishije muri Amerika nk’umutungo we mu by’ubwenge, hakaba n’ibindi 87 yavumbuye akaba ari mu nzira zo kubyandikisha.

Biribuze akomeza agaragaza ko hazazamo Dr. Ben Leong umwarimu muri kaminuza nkuru ya Singapore, hamwe na Eng. Eric Biribuze wahembwe nk’umwirabura wa mbere w’Umu-Injenyeri wahize abandi bose muri Amerika mu 2018.

Mu bandi bagarutsweho bazitabira ubwo bukangurambaga harimo n’Abanyarwanda nka Dr. Rutayisire Antoine, Prof. Kigabo Thomas impuguke mu by’ubukungu.

Muri rusange ibihugu nk’u Burundi, DRC, Kenya, Tanzania, Cameroon, Bostwana, Uganda, Afurika y’Epfo, Ghana ni bimwe mu bizaba byitabiriye icyo cyumweru.

Ku nshuro ya mbere Afurika Haguruka yatangijwe mu 1996 itangizwa mu rwego rwo gushyira no gusohoza iyerekwa Imana yari yahaye Apotre Dr. Gitwaza mu buryo bujyanye no kubwiriza Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo ubutumwa bwo kwiyunga, ubutumwa bw’amahoro n’ubw’ikizere k’ejo hazaza ndetse n’ubw’ibyiringiro.

Uhereye ibumoso ni Uwimbabazi Biribuze Umuhuzabikorwa wa Afurika Haguruka ku Isi, Apotre Dr Gitwaza Paul uyobora Authentic Word Ministries na Pst Runazi Robert uhagarariye Afurika Haguruka mu Rwanda (Foto Gentil)