Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Uburengerazuba bwihariye hafi ½ mu kwinjiza bikomoka kuri kawa n’icyayi

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Sep 3, 2018

Intara y’Iburengerazuba ni yo iza ku isonga mu kugira ibyoherezwa mu mahanga byinshi bikomoka ku buhinzi bw’ikawa ndetse n’icyayi, dore ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rutangaza ko iyi ntara ibyo yinjiriza igihugu bingana hafi n’icya kabiri k’ibyinjizwa bikomoka ku ikawa ndetse n’icyayi.

Icyayi n’ikawa biratanga umusaruro mwinshi mu burengerazuba

Ikegeranyo cya RDB kigaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi, Intara y’Iburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kwinjiriza igihugu, kuri kawa ndetse n’icyayi byoherezwa hanze. Iyi ntara mu mwaka ushize wa 2017, icyayi cyavuyeyo cyoherejwe mu mahanga kinjirije igihugu amadolari y’Amerika Miliyoni 44.8, kikaba kingana na toni 14,029, zingana na 53.2% by’icyayi cyose u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Harebwe kuri kawa, mu Ntara y’Iburengerazuba, ikawa yahakomotse yoherejwe mu mahanga mu 2017, ingana na toni 9,301, ni ukuvuga 41.8% bya kawa yose yoherejwe mu mahanga ivuye mu Rwanda. Iyi kawa iyi ntara yohereje yinjije amadolari y’Amerika miliyoni 31.9.

Intara iza ku mwanya wa kabiri ni Intara y’Amajyepfo. Iyi ntara muri rusange umwaka ushize umusaruro w’icyayi wahavuye ujya mu mahanga ungana na 22% by’uwabonetse mu gihugu ujya hanze, ukaba waranganaga na toni 7,106, zinjirije igihugu amadolari y’Amerika miliyoni 23.0. Naho ku bijyanye n’umusaruro w’ikawa wabonetse mu magepfo, mu mwaka ushize wanganaga na toni 4,260, ni ukuvuga 22.8% bya kawa yose yoherejwe hanze, ikaba yarinjije amadolari miliyoni 14.6.

Hakurikiraho Intara y’Amajyaruguru, aho umusaruro wayo w’icyayi woherejwe mu mahanga umwaka ushize winjije amadolari miliyoni 16.4, dore ko wanganaga na toni 6,751, zingana na 19.5% by’icyayi cyose cyoherejwe mu mahanga mu 2017. Kawa yo yavuye muri iki gice k’igihugu ijyanwa hanze yanganaga na toni 1,460, ni ukuvuga 7.8% by’iyoherejwe hanze yose muri rusange, ikaba yarinjije amadolari y’Amerika miliyoni 5.0.

Intara y’Iburasirazuba nta musaruro w’icyayi wahavuye wajyanwe mu mahanga umwaka ushize, gusa havuye kawa ingana na toni 3,587, zingana na 7.8% bya kawa yose yoherejwe hanze y’igihugu, ikaba yarinjirije igihugu amadolari y’Amerika miliyoni 12.3.

Umujyi wa Kigali ni wo uza ari uwa nyuma, naho nta musaruro w’icyayi wahavuye, ariko kawa yo yarahabonetse, aho ingana na toni 60.4 yoherejwe hanze y’igihugu, ikinjiza amadolari miliyoni 207,495. Umusaruro wa kawa waturutse mu Mujyi wa Kigali woherejwe mu mahanga ungana na 0.3% by’uwajyanyweyo uturutse mu gihugu hose.