Uburenganzira bwa Muntu bwateye imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 03-12-2020 saa 14:39:48
Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine M. Claire, asobanura ko hari byinshi bimaze kugerwaho kuva hasinywa itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu (Foto Kayitare J.Paul)

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ku nshuro ya 72 uba ku itariki 10 Ukuboza za buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho by’umwihariko mu Rwanda.

Icyumweru cyahariwe kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu cyatangiye ku wa 30 Ugushyingo 2020 gitangijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku bufatanye na zimwe mu Nzego za Leta ziteza imbere zikanarengera uburenganzira bwa Muntu. Izo nzego ni Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twiyubake duteza imbere uburenganzira bwa Muntu”.

NCHR itangaza ko hari byinshi bizakorwa birimo guhugura abanyamakuru, inzego z’Ubugenzacyaha n’iz’umutekano nka Polisi y’u Rwanda, ubutumwa bwamamaza uwo munsi, inyandiko zisobanura ibyerekeranye n’iryo Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu n’ikiganiro “Dusangire ijambo” kizatambuka kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu.

Mukasine Marie Claire, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, agaragaza ko uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bwubahirizwa.

Yagize ati: “Iyo uvuze uburenganzira bwo kubaho, ugomba kubaho uburenganzira bwawe bwubahirijwe kandi burengewe”.

Komisiyo ivuga ko bimwe mu bimaze kugerwaho kuva Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu risinywe, bigaragaza intambwe nini yatewe.

Mukasine yagize ati: “Tubirebye ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko iryo tangazo ryemezwa hari Amasezerano Mpuzamahanga menshi areba uburenganzira bunyuranye kandi bwihariye yagiye ashyirwaho.

Mukasine yasobanuye ko hejuru y’Amasezerano Mpuzamahanga arebana n’ibijyanye na Poritiki n’Ibyimbonezamubano, hari andi Masezerano Mpuzamahanga yagiye ashyirwaho, nk’ayo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ay’bafite ubumuga, ayerekeye uburenganzira bw’umwana, ayerekeye Uburenganzira bw’umugore n’ayerekeye abageze mu zabukuru”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryabaye umusingi ukomeye watumye ibihugu birushaho kwita kuri iryo hungabana ry’uburenganzira bwa Muntu ryari ryarabaye ku buryo budasanzwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ishimangira ko ibyo byatumye ibihugu bigira ubushake bwo kwiyemeza gufatanya kurengera uburenganzira bwa Muntu mu ngeri zitandukanye. Ayo masezerano yose yagiye ajyaho mu rwego mpuzamahanga, ibihugu bigenda biyashyiraho umukono binayinjiza mu mategeko yabyo.

Mukasine, Perezida wa Komisiyo agira ati “Harimo noneho n’umwihariko w’imigabane y’Isi, kuko nko ku mugabane w’Afurika hari Amasezerano Mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Ibihugu.

Ayo akaba ari amasezerano ibihugu biba byariyemeje hitabwa kuri bya byiciro bitandukanye, hakarebwa amasezerano areba ibyiciro byihariye nk’iby’abagore, abana, abafite ubumuga n’ibindi”.

Akomeza agira ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwarushijeho guha agaciro ibijyanye n’ayo Masezerano Mpuzamahanga. Hari ayo u Rwanda rwari rwarashyizeho umukono mbere, andi menshi u Rwanda rwayashyizeho umukono nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeraho ko Amasezerano ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya Jenoside u Rwanda rwari rwarifashe. Uko kwifata u Rwanda rwabikuyeho kugira ngo bihe ububasha n’uburenganzira bwo gukumira, gukurikirana ibyo byose bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gikomeye cyabayeho, Mukasine avuga ko ari ubushake bwa poritiki y’igihugu cy’u Rwanda bwo kugira Leta igendera ku mategeko, yubahiriza uburenganzira bwa Muntu, iha umunyarwanda wese uburenganzira bungana, irinda ivangura iryo ari ryo ryose n’icyo ryaba rishingiyeho icyo ari cyo cyose, kugera n’aho bishyirwa mu Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Komisiyo ikomeza isobanura ko mu Itegeko Nshinga harimo amahame remezo akomeye ashimangira ubwo bushake. Ati: “Ihame ku gihugu cyacu ni ikintu kiremereye cyane, kuko ayo mahame remezo ari na yo ubwo burenganzira bwubakiyeho.

Itegeko Nshinga rikubiyemo bwa burenganzira bwa Muntu buri mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Urebye mu ngingo z’Itegeko Nshinga nta burenganzira bwasigaye inyuma, uburenganzira bwa Muntu bwose umuntu ashobora gutekereza, Itegeko Nshinga ryarabuteganyije”.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko Amasezerano Mpuzamahanga akurikizwa nyuma y’Itegeko Nshinga.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko hagiyeho andi mategeko arengera uburenganzira bwa Muntu yinjijwe mu mategeko y’u Rwanda ku buryo busesuye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu; ari ukurengera uburenganzira bw’umugore, ubw’umwana, ubw’abafite ubumuga, ubw’abageze mu zabukuru n’ubundi burenganzira.

Avuga kandi ko kuva hasinywa Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu, hashyizweho n’izindi nzego zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Ati “Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho, ikaba iteganywa n’Itegeko Nshinga kandi ikaba yarashyizweho kugira ngo ikore izo nshingano.
[…] Bwa bushake bwa Leta bwo kugira ngo igendere ku mategeko habeho urwego rwihariye kandi rukore mu buryo bwigenga, runarebe ko ubwo burenganzira bwa Muntu bwubahirizwa. Iyo ni intambwe ikomeye cyane yatewe mu bwuzuzanye n’izindi nzego”.

Umunsi mpuzamahanga w’Itangazo ry’Uburenganzira bwa Muntu uzaba ku buryo budasanzwe

Mukasine Marie Claire, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu avuga ko uwo munsi uzizihizwa tariki ya 10 Ukuboza 2020 mu Mujyi wa Kigali, ku buryo budasanzwe kubera ibihe Igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Asobanura ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, hizihizwa indi minsi mpuzamahanga ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa Muntu. Iyo minsi ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza, Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga wizihizwa tariki ya 3 Ukuboza, hakaba n’Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Jenoside wizihizwa tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka.

Hiyongeraho umunsi w’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu nk’igihe gikomeye cyo kwibuka ibijyanye n’uburenganzira bwa Muntu, amahame shingiro bwubakiyeho ari na yo yabyaye Amasezerano Mpuzamahanga akomoza ku burenganzira bwihariye.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.