Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Uburasirazuba:Aborozi barishimira ko bagiye kwigishwa kubyaza umusaruro amata

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:37:58
Ishuri rya Nyagatare rizafasha aborozi kongera umusaruro wabo (Foto Hakizimana Y)

Abarozi bo mu ntara y’Uburasirazuba barishimira ko bagiye kwigishwa kubyaza umusaruro amata, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bagiraga iyo umukamo wabaga mwinshi badafite aho bawugemura wose.

Ishuri rya Nyagatare rizafasha aborozi kongera umusaruro wabo (Foto Hakizimana Y)

Murigande Wilson, umwe mu bakorera ubworozi bw’inka mu karere ka Kayonza, yagize ati “Abantu nta bwo bumva ko umworozi ahendwa ku mata nyamara aba yakoresheje imbaraga nyinshi, iyo amata uyajyanye ku ikusanyirizo kuri litiro imwe bakwishyura amafaranga 180, nyamara iyo ugeze mu mujyi ukajya kuyagura kuri ba bandi bayacuruza bisanzwe ni amafaranga 300.

Abo bayagurisha gutyo nta kindi kintu bongeyemo, naho iyo bigeze ku yatunganyirizwa mu nganda ho inusu ya litiro ntijya munsi y’amafaranga 500, uwaduha uko twongera ubumenyi ku kongerera agaciro amata yacu byadufasha cyane kuko byari ari inyungu kuri twe aborozi.”

Mutegarugori Anet, umwe mu babyeyi bacuruza amavuta y’inka, nawe yagize ati “Amafaranga umworozi abona ku musaruro w’amata aracyari make, amata wakuyemo amavuta nta bwo wayacuruza ariko wenda ubwo twumvise ko i Nyagatare hagiye kuza ishuri tuzoherezayo abana bage kwiga bamenye uko twabona amavuta, kandi n’amata twayakuyemo nayo acuruzwe.”

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yumvikanye na Banki nyafurika itsura amajyambere, BAD, ku mushinga wo guteza imbere imirimongiro ishingiye ku buhanga bugamije iterambere, ni bwo havutse igitekerezo cyo gushinga amashuri yigisha imyuga ishingiye ku buhinzi n’ubworozi, azafasha urubyiruko kwihangira umurimo bashingiye ku mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi igaragara mu duce batuyemo, kiri i Musanze, ndetse n’icya Nyagatare kizibanda ku bworozi.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi Dr Gasingirwa Christine, yagize ati “Mu rwego rwo kunganira Leta mu gutanga ubumenyingiro bufasha abaturage n’urubyiruko kwihangira imirimo, niho hatekerejwe ishuri nk’iri, nta bwo ari aha gusa ryashyizwe kuko no bindi bice by’igihugu aya mashuri yaratangiye kandi amaze kubyara umusaruro.

Ubu icyo twiteze kuri aba duhaye iri shuri n’abazaryigamo ni ugufasha abaturage bagahindura ubuzima bari babayemo, kandi bugahinduka bishingiye ku bumenyi bufatika bw’ibyo basanzwe bakora.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’imirimongiro IPRC East, Eng. Ephrem Musonera, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro iryo shuri bahawe na Minisiteri y’uburezi ngo bagicunge.

Yagize ati “Nta bwo waba mu ntara y’Uburasirazuba udatekereza ku bworozi, ngo uvuge ko hari icyo umariye abaturage baho, iri shuri rizafasha abaturage kongera agaciro umusaruro uva ku mata, aho abazarigana bazigishwa gukora za yawurute na bazigishwa kandi gukora foromaje, hazaba ari ikigo cy’ubushakashatsi ku bworozi n’icyabuteza imbere.

Iri shuri rizajya ryigisha mu gito, ndetse ngo mu minsi ya vuba n’ibikoresho byose bya ngombwa bizaba bihari, dore ko iri shuri ryuzuye ritwaye amafaranga miliyoni 156,483,507.

HAKIZIMANA YUSSUF

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.