Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Uburasirazuba: Abajyanama b’uturere batewe impungenge n’ibikorwaremezo bitaramba

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:25:24
Bamwe mu bajyanama b'uturere two mu ntara y'Uburasirazuba ( Hakizimana Y)

Abajyanama b’uturere two mu ntara y’Uburasirazuba, basanga hakwiye kujyaho gahunda yo gukurikirana ibikorwaremezo bigakorwa n’abaturage, kuko ngo hari ibyo bahabwa bikangirika mu gihe gito cyane.

Bamwe mu bajyanama b’uturere two mu ntara y’Uburasirazuba ( Hakizimana Y)

Ubwo haganirwaga ku mbanzirizamushinga y’ibitekerezo by’igenamigambi ry’umwaka wa 2018/2019 mu ntara y’Uburasirazuba, abajyanama b’uturere bagaragaje bimwe mu bibazo abaturage badahwema kubabwira iyo bahuye nabo, birimo n’ibikorwaremezo bitaramba.

Rucyahana Etienne, umujyanama mu karere ka Bugesera, yagize ati “Icyo nifuza kuvuga ni uko twarebera hamwe uburyo ibikorwa dukora byaramba, aha ndibanda cyane ku mihanda dukora dukoresheje abaturage bahembwa.

Iyi mihanda akenshi aho ishyirwa usanga ihita yangirika ako kanya, umuvu w’amazi urayitwara ugasanga n’imiferege yagenewe gutwara amazi nayo idatunganyije.Hari hakwiye kubaho ingamba zituma iriya mihanda iramba ikazagirira abaturage akamaro koko.”

Undi mujyanama wo mu karere ka Gatsibo witwa Yankurije, nawe yunzemo agira ati “Iki ni ikibazo gikunze kugaragara cyane, umuhanda urakorwa hashira umwaka cyangwa utaranagera ukabona mu ngengo y’imari y’akarere ngo harimo amafaranga yo gusana wa muhanda, abantu bagahora muri urwo!

Iki ni ikintu abantu bakwiye kwigana ubushishozi bakumva ko ibyo dukora tubikorera igihugu cyacu ejo tuzaraga abana bacu n’abuzukuru bacu.”

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye abashinzwe igenamigambi ndetse na nyobozi na njyanama z’uturere kwita cyane ku igenamigambi risubiza mu buryo burambye ibibazo by’abaturage.

Yakomeje agira ati “Tugiye kubinoza, ni umwanya wa buri karere kwibaza ku kintu kidasanzwe kandi kigiye guhindura imibereho y’umunyarwanda, ese ibyo tugiye gukora ni ibintu bizaramba cyangwa ni ibintu tuzakora umwaka umwe bikaba birasinziriye?

Buri gihe nidukora ikintu ntidutekereze icyo kigiye kumara tuzahora twizenguruka, usanga ibyo turimo ari ibintu bihoraho gusa kandi bitagize ikintu kinini bifasha, ibyo tubitekerezeho kandi biratureba twese haba abajyanama, za nyobozi n’abakozi basanzwe.”

Umuyobozi w’intara yasabye abayobozi kandi ko ibyo bakora byose bakwiye gushingira ku kerekezo igihugu kihaye ndetse na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, ibi byose bikaba bigamije ko umunyarwanda yarushaho gutera imbere mu majyambere n’ubukungu.

HAKIZIMANA YUSSUF

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.