Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere bwazamutseho 10.6%

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 19, 2018

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), binyuze mu Kigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2018 bwazamutse ku gipimo cya 10.6%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel iburyo hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’ibarurishamibare Murangwa Yusuf (Foto James R)

Byagaragajwe ejo hashize ku wa 18 Kamena 2018 mu kiganiro ziriya nzego zagiranye n’itangazamakuru. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare Murangwa Yusuf, yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere (Mutarama, Gashyantare, Werurwe) cya 2018 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero kingana na 10.6%, ungana n’agaciro ka miliyari 1985 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko Murangwa abisobanura, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 8%, umusaruro w’ibikomoka ku nganda uzamuka ku gipimo cya 7%, mu gihe umusaruro wa serivisi wazamutse kuri 12% muri ariya mezi atatu abanza ya 2018.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka buri uko umwaka ushize undi ukaza, bikaba bitanga ikizere cyo kugira ubukungu buciriritse

Murangwa agira ati “Mu buhinzi izamuka  ryatewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere k’ihinga aho wazamutseho 6%, umusaruro ukomoka ku byoherezwa mu mahanga uzamukaho 46% bitewe cyane cyane n’umusaruro w’ikawa n’icyayi. Izamuka ry’umusaruro w’inganda watewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 8%, hanyuma umusaruro w’ibikomoka ku bintu bitunganyirijwe mu nganda wazamutseho 9%”.

Murangwa avuga ko hari n’ibindi byazamutse birimo umusaruro w’ibikorwa byo gutunganya imyenda n’ibindi bijyanye nabyo wazamutse ku kigero cya 24%, gusa akagaragaza ko umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa wagabanutseho 2%.

Nk’uko akomeza abisobanura, mu bijyanye na serivisi umusaruro wagiye uzamurwa n’ibirebana n’ubucuruzi bwo kuranguza no kudandaza kuko wazamutse kuri 26%, hakaza umusaruro werekeranye n’itumanaho wazamutseho 24% naho uw’ibigo by’ubwishingizi n’amabanki uzamuka ku gipimo cya 12%.

Murangwa kandi anagaruka ku musaruro w’ibijyanye n’ubuvuzi muri iki gihembwe cya mbere cya 2018 wazamutseho 7%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko uko kuzamuka kwatewe n’ingamba zashyizweho na Leta mu buryo bunoze bwo kwakira imisoro, akaba ari muri urwo rwego ashimangira ko 10.6% by’umusaruro mbumbe w’uyu mwaka ari ibyo kwishimirwa.

Abanyamakuru babajije ku bijyanye n’inzego zimwe usanga zigishorwamo amafaranga zikaba zitarinjiza, Dr Ndagijimana asobanura ko inzego zirimo RwandAir n’ikibuga k’indege cya Bugesera ari byo usanga bigishorwamo amafaranga ariko ugasanga inyungu zabyo ziboneka mu zindi nzego kandi nazo ubwazo zikaba ziwutegerejweho mu gihe kiri imbere.

Mu kwishimira uwo musaruro wagiye wiyongera byagaragajwe ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) w’igihembwe cya mbere mu mwaka wa 2017 wari ufite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1816.