Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza bugereranyijwe no mu karere– IMF

Yanditswe na admin

Ku ya 02-11-2017 saa 09:20:19
Iyi nama yari iteraniyemo abayobozi banyuranye bafite aho bahuriye n'ubukungu n'iterambere ry'u Rwanda (Foto James R)

Intumwa zihagarariye Ikigega mpuzamahanga k’Imari ku isi (IMF), zatangaje ko muri rusange ubukungu bwu Rwanda buhagaze neza guhera muri 2016 na 2017 bagereranyije n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no mu karere k’Ibiyaga bigari.

Iyi nama yari iteraniyemo abayobozi banyuranye bafite aho bahuriye n’ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda (Foto James R)

Izo ntumwa zatangaje ko nubwo basanga hari zimwe mu nzego nk’ubuhinzi bwahungabanye gato biturutse ku bibazo by’amapfa, icyakora ngo intera mu bukungu ni nziza.

Robnson David uyoboye izo ntumwa za Banki y’isi yabitangarije i Kigali,  mu gikorwa cyo kumurika ikegeranyo cy’ubukungu ku bihugu by’Akarere  ‘Regional  Economic Outlook’ ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Rwangombwa John.

Impuguke mu by’ubukungu, David Robnson, muri icyo kiganiro yagaragaje ko asanga bimwe mu byatumye u Rwanda rukomeza kwihagararaho mu rwego rw’ubukungu buhamye, harimo kwibanda ku kuzamura ubucuruzi mpuzamahanga, kwirinda ko ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro, kongera ibyoherezwa mu mahanga  n’ibindi.

Yagize ati “Mu myaka 2 ibiri ishize hari ikizere ko umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP, ukomeje kwiyongera muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Rwangombwa John ashima umwanya ikigega mpuzamahanga k’imari cyashyize ku Rwanda.

Kuri bimwe mu bibazo byatumye bagaragaye byasubiza u Rwanda inyuma nk’ubuhinzi n’ibiciro ku masoko, hagomba kubaho kuvugurura,  hagatezwa imbere ubuhinzi bw’ikoranabuhanga  binyuze mu bikorwa byo kuhira no kongera inyongeramusaruro, ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bwakomeza gufata intera nziza.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver,  agaragaza zimwe mu ngamba zizatuma u Rwanda rukomeza kuba ku isonga mu bukungu, ko ari uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda  havugururwa  imyubakire y’ikindi kiciro cy’agace kihariye kagenewe inganda, guteza imbere  ubumenyi n’ikoranabuhanga,  gukomeza gushyigikira ibyoherezwa hanze bikagera kuri 47%, naho ibyo u Rwanda ruvana hanze bikangana na   5.4% munsi ya zero (-5,4%), aboneraho gushima Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 400 z’amadolari azagira uruhare mu gushyigikira inzego z’ubukungu bw’u  Rwanda.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.