Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Ubukungu bwazamutseho 4.6% mu bihembwe bitatu bibanza bya 2017

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 07-03-2018 saa 06:41:40

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 4.6%, mu bihembwe bitatu, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Nzeri 2017.

Ibi byerekanwe ejo hashize tariki 6 Werurwe 2018, ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragazaga ishusho y’ubukungu n’urwego rw’imari mu bihembwe 3 by’umwaka ushize wa 2017.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, yagaragaje imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda (Foto G. Gentil)

Ubukungu bukaba bwarazamutse ku muvuduko muto ugereranyije na 7.3% bwazamutseho mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2016.

Rwangombwa yavuze ko mu byazamuye ubukungu bw’u Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 8% mu gihembwe cya gatatu gusa cya 2017 na 6% muri ibyo bihembwe bitatu byose; urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero cya 7% naho umusaruro w’inganda uzamuka ku kigero cya 2%.

Ati: “Igice cya kabiri cy’umwaka ushize, ubukungu bw’u Rwanda bwarushijeho kumera neza mu bice bitandukanye ariko cyane cyane bishingiye ku iterambere ry’urwego rw’ubuhuinzi kuko bwarushijeho gutera imbere mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize, bituma n’ibindi bice byose ubona byarashoboye gutera imbere.

Abagize inzego zinyuranye bitabiriye ikiganiro kigaragaza imiterere y’ubukungu, ifaranga n’urwego rw’imari mu Rwanda (Foto G. Gentil)

Amabanki muri iki gice cya kabiri yarushijeho kuzamura inguzanyo atanga mu bikorera, kubera ko ubukungu bwari butangiye kugenda butera imbere; bigaragara ko ibihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize wa 2017, ubukungu bwateye imbere ho 4.6% ariko mu gihembwe cya gatatu ubwacyo bwari bwateye imbere ho 8% bihuye n’uko kuba ubuhinzi bwarazamutse neza bituma na serivisi zindi zitandukanye zitera imbere.”

Yakomeje avuga ko nka Banki isesengura ubukungu bwo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, iyo iba ari imibare yihuse mu bukungu ariko hateganyijwe imibare ihamye y’izamuka ry’ubukungu bw’umwaka wose wa 2017, izatangwa n’Ikigo k’ibarurishamibare (NISR).

Imibare Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko yashoboye kubona y’ubukungu mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize 2017, igaragaza ko ubukungu buzaba buhagaze neza hakurikijwe imibare yihuse, ko bwazamutse ku mpuzandengo ya 16.4% ugereranyije na 6.5% uko byari bimeze mu gihembwe cya kane 2016.

Ati “Tukaba dufite ikizere dukurikije ibi tubona, ko gutera imbere k’ubukungu mu 2017 muri rusange bizagera ku kigero cyari kihawe na Leta, binyuze muri Minisiterii y’imari n’igenamigambi cya 5.2% ndetse binashobotse bikaba byanarengaho.”

Mu bindi byerekanwe mu ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda ni uko mu rwego rw’imari amabanki nayo yateye imbere ku nguzanyo atanga ku bikorera, umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugenda neza kubera ko ubuhinzi bwari bwifashe neza muri ibyo bihembwe by’igice cya kabiri cy’umwaka ushize.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.