Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ubukungu burambye ni ubushingiye ku bumenyi-Kagame

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 27-03-2018 saa 08:20:35
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama, aho yagaragaje ko ubukungu burambye ari ubushingiye ku bumenyi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubukungu burambye ari ubushingiye ku bumenyi kuko ari nabwo busubiza ibibazo by’abantu.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama, aho yagaragaje ko ubukungu burambye ari ubushingiye ku bumenyi

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 26 Werurwe 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’ihuriro “Next Einstein Forum”, ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye na Robert Bosch Stiftung, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko ubufatanye mu guteza imbere ibyagezweho mu mibare n’ubumenyi bigaruka ku kamaro kabyo, cyane kuri Afurika, iterambere ry’umuntu rikaba ari naho rikomoka.

Ati “Iyo abashakashatsi n’abashoramari bafatanyije mu gushaka uko bakoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo biriho, bituma bavumbura ibishya bifasha mu kubungabunga ubuzima, no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu. Ubukungu bw’ubumenyi ni bwo bukungu burambye.”

Yakomeje avuga ko kuva kera Afurika yari yaremeye gusigara inyuma ariko ubu ibintu bitangiye guhinduka; asaba ko nk’uko Afurika igenda isatira indi migabane mu iterambere batagomba kwihanganira gusiga inyuma abakobwa n’abagore mu rugamba rw’iterambere.

Perezida Paul Kagame (uwa kane uvuye ibumoso) ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama y’ihuriro rya “Next Einstein”

Ati “Haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu by’ubumenyi ku Isi hose, ariko ibyo nta bwo tugomba kubyemera, ibi tugomba kubihindura. Amahirwe hagati y’abagabo n’abagore ntazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu burezi no kugera ku bumenyi kimwe.”

Perezida Kagame yasobanuye neza ko intego yo kugera ku bumenyi atari iyo kubwuzuza mu mitwe y’abantu kugira ngo batsinde neza ibizamini igihe bagiye kubazwa, ahubwo ari ukubukoresha mu gukemura ibibazo byugarije umugabane w’Afurika n’Isi muri rusange.

Thierry Zomahoun, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) gifite ikicaro mu Rwanda, akaba n’umuyobozi mukuru w’ihuriro ‘Next Einstein Forum’, yavuze ko Afurika ari yo yavumbuye ibyo kubara nk’uko ubumenyi bwerekana ko ari ho ntangiriro y’ubuzima bwa muntu, bityo ibiganiro nk’ibyo bizagaruka kenshi ku buhanga bw’Abanyafurika bo hambere.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yavuze ko mu 2015 u Rwanda rwashyizeho gahunda yo guteza imbere ubumenyi no guhanga udushya kugira ngo bizafashe igihugu, umugabane n’Isi muri rusange, mu kugabanya ikigero cy’ubukene no mu guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Mu gufungura iyi nama, herekanywe kandi bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho rubikesha guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga n’uburyo byahinduye ubuzima n’imikorere by’Abanyarwanda mu nzira y’iterambere haba mu buvuzi, ubwikorezi, ingendo, uburezi, itumanaho n’ibindi bigizwemo uruhare na Leta n’abikorera.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.