Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Ubukerarugendo buzaba bwinjiza amadolari  miliyoni 800 muri 2024

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 27, 2018

U Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ubukerarugendo bukava ku madolari y’Amerika miliyoni 404 bukagera kuri miliyoni 800 mu mwaka wa 2024.

Ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zinjiriza igihugu amadovize

 Nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’igihugu k’iterambere (RDB) kibishingira ku bufatanye bw’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal FC n’u Rwanda nk’imwe mu ngamba  zitezweho  iterambere ry’ubukerarugendo n’urusobe rw’ibinyabuzima ziganisha mu kerekezo 2050 na gahunda y’imbaturabukungu, ikiciro cya kabiri.

U Rwanda kandi rwihaye ingamba zo guteza imbere inama n’ibikorwaremezo by’amahoteli, ubwikorezi, ubukerarugendo na politiki yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

RDB itangaza ko Igihugu cy’u Rwanda uyu munsi kibarirwa ku mwanya wa 3 nk’ahantu hakira inama n’ibirori nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ritegura inama zikomeye ku Isi (ICCA: International Congress and Convention Association).

Sosiyete y’indege ya RwandAir, indege zayo kuri ubu zigenda mu bihugu 26 muri rusange, kongeraho Pariki y’igihugu y’Akagera  usangamo Intare, Isatura ikaba ifite inyamaswa za mbere nini ku Isi,  ndetse na Pariki y’ibirunga yaguwe kugira ngo haboneke icyanya gituzwamo  ingagi zo mu misozi miremire.

Kuri ubu mu Rwanda ubukerarugendo bwaguriye amarembo abanyamahanga ndetse buhanga n’imirimo isaga 90 000, cyane ko ngo bwinjiriza igihugu amadovize menshi.

Iyi ntego yo kuba ubukerarugendo buzinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 800 mu 2024, RDB ivuga ko izagerwaho binyuze mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo buteye imbere.

Ubufatanye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ni bumwe mu buryo u Rwanda rwahisemo gukoresha mu gukurura abashyitsi, akaba ari n’igice cy’ubukerarugendo buturuka mu mbaraga zo kwamamaza.

Ubukerarugendo bufite uruhare runini mu gufasha abaturage b’igihugu. Uruhare rukomeye rw’ibikorwa by’ubukerarugendo rugaragarira muri gahunda z’ubukungu busangiwe. Itangizwa na  Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2005, gahunda y’ubukungu busangiwe yashyizwe mu ishoramari rijyanye no kongerera agaciro amapariki mu Rwanda.

Asaga miliyoni 1.28 z’Amadolari y’Amerika yagabanyijwe na RDB imiryango 158, akoreshwa mu mishinga yo gutunganya amazi yo kunywa, kubaka   ibigo nderabuzima, ibyumba by’amashuri no kubakira amazu abahoze baturiye amashyamba ya Pariki z’igihugu ari zo Pariki y’Akagera, Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga.