Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miriyoni 52$ mu mezi 6

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-02-2019 saa 08:09:14
Mukazayire Nelly, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Convention Bureau (Foto/Ububiko)

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miriyoni 52 z’amadorari y’Amerika mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018-2019.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigamije guteza imbere ubukerarugenda bushingiye ku nama, imurikagurisha n’imyidagaduro (RCB) Mukazayire Nelly, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gashyantare.

Park Inn Hotel ni ihoteli yakira inama muri Kigali

Mukazayire yagaragaje umusaruro wavuye mu bukerarungendo bushingiye ku nama mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, aho yanagaragaje intego z’iki kigo, ibimaze kugerwaho n’imishinga iteganywa mu gihe kizaza.

Mukazayire yagize ati “RCB ni ikigo kigenga cyashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama hagamijwe kumenyekanisha u Rwanda, cyane ko igihugu cyari cyaramaze gushora imari mu bushobozi bwo kwakira inama, imurikagurisha n’imyidagaduro.”

Mukazayire avuga ko muri uyu mwaka wa 2018-2019, u Rwanda rwakiriye abantu 35.000 mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda naho abakiriwe mu mahoteri y’igihugu cyose harimo n’indi migi, u Rwanda rwakiriye abagera ku bantu 9.000 baje bagana u Rwanda muri izo nama.”

Yavuze ko zimwe mu nama zakiriwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018-2019, harimo Ihuriro ry’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi (Africa Green Revolution) Inama nyafurika, inama y’Ihuriro ry’abanyamibare n’ubugenge (Next Einstein Forum”, Inama ku miyoborere myiza (Mo Ibrahim Good Governance) n’inama igamije guhindura Afurika (Transform Africa Summit).

Mukazayire avuga ko RCB ishinzwe gutegura inama mu mahoteri yose ari mu Mujyi wa Kigali no mu yindi migi yunganira Kigali ari ku rwego rw’inyenyeri eshanu, enye, eshatu n’ebyiri mu rwego rwo kubyaza umusaruro inama, imurikagurisha n’imyidagaduro.

Yavuze ko hari gahunda yo kohereza zimwe mu nama zakirwa mu Rwanda mu migi yunganira Kigali imaze gukura mu buryo bw’ubukerarugendo nk’Umujyi wa Rubavu, uwa Musanze na Nyagatare, hakazajya hoherezwa inama zidakomeye cyane zishobora kwakirwa n’amahoteri ari yo.

Asanga iki kizakemura ikibazo cya bamwe mu banyamahoteri bavuga ko bashobora guhomba kuko batabona abayagana ku buryo buhagije, ibi bigashyirwamo imbaraga muri gahunda iri imbere yo kwakira inama mpuzamahanga.

Mukazayire yongeyeho ko RCB ifite intego yo kongera umusaruro ku buryo umwaka w’ingengo y’imari 2018/ 2019 uzarangira bageze ku madorari y’Amerika Miriyoni 74.

Mukazayire Nelly, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Convention Bureau (Foto James)

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Nsabimana Emmanuel, yavuze ko hakorwa ibishoboka ngo amahoteri yujuje ibisabwa muri Kigali ahabwe amasoko yo kwakira inama mpuzamahanga, bikazanakomereza no mu yindi migi yunganira Kigali, akaba ari mu rwego rwo gusaranganya ibituruka mu bukerarugendo bushingiye ku nama, ariko ngo ikitabwaho akaba ari amahoteri ajyanye n’ikerekezo kugira ngo intego y’igihugu yo gutanga serivisi nziza no kwakira abakigana neza igerweho.

Ati “Birumvikana ko iyo amahoteri ajya guhabwa amasoko yo kwakira inama, harebwa abifitiye ubushobozi mu gutanga ya serivisi nziza no kwakira neza abatugana kugira ngo ya ntego twihaye nk’igihugu tuyigereho.”

Yavuze ko guhomba kw’amwe mu mahoteri bidaterwa n’uko atabonye amasoko y’inama, kuko ngo n’ubundi inama ntizihoraho, ahubwo ngo hashobora kuba hari ibindi byateza icyo gihombo nk’imicungire mibi yayo.

Murangwa Frank, umuyobozi ushinzwe imenyekanisha ry’ibikorwa muri RCB avuga ko sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandaAir) yashoboye na yo kongera umusaruro biturutse muri izi nama kuko iyo zibereye mu Rwanda abazitabira bakora ingendo zabo muri RwandAir.

Avuga kandi ko izi nama zongereye amadovize mu gihugu, abacuruzi babasha kubona ayo bakoresha mu gushaka imari hanze y’igihugu ndetse n’abanyamahanga babasha kubona ibyo bakeneye byose.

Ibyumba bicumbikira abaje mu nama byariyongereye aho byavuye kuri 650 mu mwaka wa 2003 bikaba byari bigeze ku 5.000 mu mwaka wa 2018, ibyo akaba ari byumba byo mu rwego rwa VIP.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.