Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Ubukangurambaga bwo gufasha Ndabarinze watemewe inka 12 burarimbanyije

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 01-04-2019 saa 13:23:59
Cyubahiro Robert, Umunyamakuru wa RBA watangije ubukangurambaga bwo gufasha Ndabarinze Kabera watemewe inka

Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bakomeje gukusanya amafaranga azavamo ubufasha bugenewe Ndabarinze Kabera nyuma y’aho inka ze 12 zitemwe.

Inkuru y’iryo sanganya ryabereye mu Karere ka Nyabihu yakoze ku mitima ya benshi, bamwe biyemeza gukusanya amafaranga yo kumugurira inka ngo yongere korora.

Cyubahiro Robert, Umunyamakuru wa RBA, yatewe agahinda n’amagambo Ndabarinze yavuze, aho yumvikanye avuga ko yumva yakwiyahura, igitekerezo cyo kumufasha kimuzamo gityo.

Cyubahiro ati, “Icyambabaje cyane ni amagambo Ndabarinze yakoresheje, yaravuze ngo ndumva nakwiyahura, numva binkoze ku mutima, numva nk’Umunyarwanda ukiri mutoya, ufite urubyiruko rwinshi rw’inshuti hari icyo umuntu yakora.”

Abinyujije kuri Twitter, Cyubahiro yatanze igitekerezo ko abantu bakwishyira hamwe bakagurira izindi nka Ndabarinze, agisha inama y’uko cyanozwa n’uko cyashyirwa mu bikorwa.

Abamukurikira bakiriye neza igitekerezo cye, basaba ko hashyirwaho urubuga rwa Whatsapp rugenewe icyo gikorwa, ndetse ubutumwa busaba ubufasha bushyirwa no ku rubuga rwa gofundme.com rumenyereweho gukusanyirizwaho ubufasha bugenewe imbabare.

Magingo aya nk’uko Cyubahiro abyemeza, “Kuri Mobile Money tumaze kwakira amafaranga hafi miliyoni 1,3 hanyuma kuri Gofundme hariho amadolari hafi 500, ariko intego ni uko bitarenze tariki 11 Mata ko twamubonera byibuze inka enye cyangwa eshanu.”

Cyubahiro avuga ko intego ari ugukusanya amafaranga nibura miliyoni eshatu, akagurwamo inka enye cyangwa eshanu bagendeye ku biciro by’inka muri Nyabihu.

Cyubahiro Robert, Umunyamakuru wa RBA watangije ubukangurambaga bwo gufasha Ndabarinze Kabera watemewe inka

Inka za Ndabarinze zatemwe mu ijoro rishyira tariki 24 Werurwe 2019, ahagana saa 20:30.

Inka 10 muri 12 zatemwe zamaze gupfa, mu gihe n’ebyiri zitarapfa zirembye, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuwa 28 Werurwe 2019.

Uru rwego rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica izo nka, ndetse yiyemereye ko ari we wazishe imbere y’abanyamakuru, avuga ko yazihoye amakimbirane yari afitanye na Ndabarinze.

Ni impunzi y’Umunyecongo imaze imyaka 20 abaruye mu Nkambi y’Impunzi ya Kiziba, ivuga ko yahaye inka Ndabarinze yanga kumwitura, yanzura kwihorera atema inka ze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hari amakuru avuga ko ahubwo iyo mpunzi yashakaga kwica Ndabarinze, imubuze itema inka, ariko ukekwa yabihakaniye itangazamakuru.

Soma: Impunzi yemeye ko ari yo yatemye inka 12 muri Nyabihu

Cyubahiro watangije ubukangurambaga bwo gufasha Ndabarinze, asaba umuntu wese kwitanga uko yishoboye kugira ngo Ndabarinze ashumbushwe, yongere kubona amata.

Ati, “Ubwitabire navuga ko bumeze neza, amafaranga tumaze kugira tuyabonye mu gihe gitoya, ariko twifuza ko haboneka n’abandi bamufasha. Buriya inka ni ikintu gikomeye cyane, abazi iby’inka bazi ko umuntu iyo abuze inka aba yumva abuze ubuzima, iyo abuze amata ubuzima aba yumva buhagaze.”

Nimero ya Mobile Money ikoreshwa mu gutanga ubufasha ni 0788586452 ya Cyubahiro Robert.

Iyo nimero abari hanze banayoherezaho amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga rya WorldRemit.

Ndabarinze Kabera watemewe inka, ni umugabo ufite umugore n’abana babiri, akaba atuye mu Mudugudu wa Gakamba, Akagali ka Mulinga, Umurenge wa Mulinga, Akarere ka Nyabihu.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.