Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ubukangurambaga: Abana bagiye gukangurirwa kwiga uburezi n’ubumenyingiro

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-04-2019 saa 15:01:26
Aha Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n'Umuyobozi Mukuru wa REB barasabana n'abanyeshuri biga mu Ishuri nderabarezi rya Muramba

Minisitri y’Uburezi, MINEDUC, yihaye intego yo gushishikariza abanyeshuri bo mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kwitabira kwiga mu mashuri nderabarezi n’ay’ubumenyingiro mu rwego rwo kugira abarezi bashoboye no kongera umubare w’abize imyuga n’ubumenyingiro.

By’umwihariko abize ubumenyingiro, Leta yihaye gahunda yo kuzamura umubare wabo bakagera kuri 60% muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ya NST1 (2017-2024).

Ubu bukangurambaga buzaba buyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Issac.

Aha Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n’Umuyobozi Mukuru wa REB barasabana n’abanyeshuri biga mu Ishuri nderabarezi rya Muramba

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB), Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’uturere uko ari 30, iratangiza ubukangurambaga mu gushishikariza abanyeshuri biga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kwitabira kwiga amashuri nderabarezi n’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Kuri uyu wa Kabiri igikorwa kizatangizwa mu gihugu hose, dushishikariza abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange kwitabira kwiga mu mashuri nderabarezi. Ni mu rwego rwo gutangira kwigisha abarezi bajyanye n’ikerekezo.”

Yunzemo ati, “Intego Minisiteri y’Uburezi ifite ni uko abanyeshuri biga iby’imyuga n’ubumenyingiro bagomba kugera kuri 60%, abiga ibindi bakaba 40%, iyo ntego rero ntiragerwaho kandi ni ngombwa ko tuyigeraho nayo.”

Dr. Ndayambaje avuga ko umurimo w’uburezi ari umurimo ukomeye usaba ubumenyi n’umuhamagaro, abawukora ngo bakeneye gutegurwa bihagije kandi mu buryo bwose.

Avuga ko abakenewe kwiga amashuri nderabarezi ari abanyeshuri batsindiye ku manota meza mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakazategurwa mu buryo bukomeye kugira ngo bazasoze amasomo bajya kwigisha bafite ubumenyi bwuzuye.

Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iyo ngingo yo gushishikirariza abanyeshuri kwiga amashuri nderabarezi n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko byombi babishyigikiye kuko bigamije guteza imbere igihugu n’ubumenyi butangwa mu mashuri hagamijwe kugera ku ireme ryabwo no gutoza abakiri bato kwihangira imirimo.

Munyakayanza Honoré ni umubyeyi, avuga ko iyo ntego ya Minisiteri y’Uburezi ari nayo ya Leta ari inyamibwa kuko ari ngombwa ko abiga mu mashuri nderabarezi bagomba kuba abana b’intoranywa hashingiwe ku buhanga bagaragaza, bagategurwa neza akaba ari bo bazajya kwigisha mu gihe kiri imbere.

Ati “Ariko n’ubundi ni ko byagombye kumera, abiga amashuri nderabarezi bagomba kuba ari abana b’abahanga kugira ngo na bo bazabashe gutoza abandi bahanga, ubundi umurezi agomba kuba ari umuntu urusha abandi ubumenyi kugira ngo abashe kubutoza abandi.”

Munyakayanza avuga ko umurezi agomba kuba afite icyo arusha abo arera kuko agomba kubaha ubumenyi abarusha, bivuze rero ko agomba kuba ari umuhanga kugira ngo atoze abazavamo abahanga.

Nirere Cesarie na we ni umubyeyi uvuga ko iyo gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ayishimiye kandi ayishyigikiye, aho avuga ko iterambere Isi igenda igeraho rikeneye abagendana na ryo.

Agaruka ku burezi, yemeza ko bukeneye impinduka nyinshi kandi zijyanye n’ibihe bigezweho, asaba ko abana b’abahanga bakwiye kujya biga amashuri nderabarezi mu rwego rwo kugira ngo abarezi babe ari abantu basobanukiwe kurusha abandi.

Amashuri nderabarezi kugeza ubu ni 13 mu gihugu hose, ari nayo yigishirizwamo abanyeshuri bategurwa kuzavamo abarezi.

Aha Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n’Umuyobozi Mukuru wa REB barasabana n’abanyeshuri biga mu Ishuri nderabarezi rya Muramba

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.