Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubuhamya bw’abarokokeye Jenoside mu munara wa Kiliziya Gatulika ya Shangi

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 02-05-2019 saa 09:10:04

Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gaturika ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko umunara wa Kiliziya bazamutsemo bakajya kwihisha mu bushorishori bwawo wabakijije abari bagiye kubica, kuko babuze uko babasangayo bagahitamo kujya gucuza abo bari bamaze kwica, ari byo byafashije abari bahungiyemo babonye uko basohokamo bagakira batyo.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi bagabweho ibitero mbere ya tariki ya 30 Mata 1994, bagerageza kubisubiza inyuma bakoresheje amabuye, ariko ku itariki ya 30 Mata hitabajwe uwitwa Youssouf Munyakazi wavuzwe cyane mu bwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu na Kibuye, maze umugambi wo kubica urashoboka, nk’uko byemezwa n’abarokotse.

Bamwe babuze aho bahungira ngo bigiriye inama yo kurira hejuru mu munara w’iyo Kiliziya bari bahungiyemo, abakoraga ubwicanyi babuze uko babageraho, bakuraho urwego bari buririyeho, bajya guhuruza abafite imbunda. Nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwa Prof. Egide Kayitare na Ntakirutimana John, bavuga uko barokokeye muri uyu munara.

Nyuma yo kumanuka muri uyu munara ku masaha y’umugoroba bakwiriye imishwaro bashakisha aho bahungira, bamwe muri bo bambuka mu mazi bahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Bavuga ko kuba bariho bararokotse byabateye imbaraga mu gutanga umusanzu mu kwiyubaka no kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, arasaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukora cyane kugira ngo biyubake bagamije ko amashami azabashibukaho azaba ari meza.

Kuri Paruwasi gatulika ya Shangi haguye Abatutsi bagera ku bihumbi 10 bari bahahungiye.

Imibiri yabo iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwubatse kuri iyi paruwasi, aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 17, irimo n’iy’abandi biciwe hirya no hino mu Murenge wa Shangi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.