Kigali-Rwanda

Partly cloudy
25°C
 

Ubufatanye bw’Afurika bwakemura ibibazo-Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:08:33
Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Senegal, yasabye ibihugu by'Afurika kugira umuco w'ubufatanye mu kwikemurira ibibazo

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bwagombye kuza imbere kuko buri igihugu gifite icyo cyakora mu gukemura ikibazo.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Dakar mu gihugu cya Senegal ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2017 mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano n’amahoro by’Afurika.

Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Senegal, yasabye ibihugu by’Afurika kugira umuco w’ubufatanye mu kwikemurira ibibazo

Mu butumwa bwe, muri iyo nama, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu gufatanyiriza hamwe, kugira ngo igishobora gutera ikibazo igihugu kimwe ntikibe cyagitera ikindi.

Ati   “Ku ikubitiro nta bwo ibibazo bizakemurwa gusa n’ingufu za gisirikare, ahubwo gufatanya nk’ibihugu ni byo byagombye kuza mbere, kuko buri gihugu gifite icyo cyakora mu gukemura ikibazo, nubwo hari byinshi byatera ikibazo, ariko na none hari byinshi mu bisubizo.

Ikindi ni ingenzi kurwanya ibibazo by’iterabwoba, aho kwibanda ku bitandukanya abantu.”

Perezida Paul Kagame, uwa kabiri uturutse iburyo, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’ibihugu ugomba gushingira ku musingi w’ubwizerane, asanga ibyo bizajyana n’iterambere n’ubukire  bizagera ku baturage bose nta n’umwe usigaye.

Ku birebana no kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, Perezida Kagame yasabye gushyira ingufu ku bumwe bw’Afurika, gushyira hamwe no gufatanya gukemura ibibazo.

Ati “Umuco w’ubufatanye ugomba kurenga ibihugu, ntiduhe icyuho abandi kugira ngo batumenyere ibibazo bitureba kugira ngo babikemure, ahubwo ni twe bireba nta wundi   kandi tukinenga ubwacu, ikibazo uko cyaba kimeze kose twakikemurira ubwacu dufatanyije.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’Afurika kugira uruhare rufatika mu kwimenyera ibibazo bibareba ubwabo, n’uburyo bwo kwishakamo ubushobozi mu rwego rw’imari, kuko imikoranire ari rwo rufunguzo.

Yakomeje agira ati “Twebwe ubwacu tugomba kwimenya, aho kurambiriza ku baterankunga, ahubwo ibyabo biza ari ibyunganira ibihari, iyo abantu bafatanyirije hamwe, barakora bakagira ijwi rimwe kandi bigashoboka.”

Iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye ni iya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku mahoro n’umutekano, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibibangamiye umutekano muri Afurika hagamijwe gushaka umuti mu buryo buhuriweho”.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.