Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubufatanye bwafashije urubyiruko rwa Kamonyi kwesa imihigo

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:50:22
Kamanzi Ernest umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi nyuma yo gushyikirizwa igikombe

Urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi ruherutse kwegukana umwanya wa mbere mu mihigo, ni ku nshuro ya kabiri rwegukanye uyu mwanya. Uru rubyiruko ruravuga ko guharanira kuguma kuri uwo mwanya babikesha ubufatanye n’izindi nzego.

Imihigo y’ubukungu bahize bavuga ko ari yo yabahesheje iyi nsinzi, aho urubyiruko rwagiye rugira uruhare mu bikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere no gufasha urubyiruko rufite amikoro make kwikura mu bukene.

Kamanzi Ernest umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi nyuma yo gushyikirizwa igikombe

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kamonyi Kamanzi Ernest yabwiye Imvaho Nshya ko imihigo bibanzeho cyane ari ijyanye n’ubukungu aho bafashaga urubyiruko kubona ibikoresho cyane cyane abize imyuga yaba ijyanye n’ububaji, ubudozi, n’ibindi.

Bari bahize kubonera uru rubyiruko ibikoresho 137 ariko baruteye inkunga ingana n’ibikoresho bigera ku 184.

Umwaka ushize w’imihigo wa 2016-2017, urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi rwari rwahize ko imishinga y’urubyiruko 73 yaterwa inkunga ikanabona n’inguzanyo, ariko uwo muhigo barawurengeje kuko bafashije imishinga 83 iterwa inkunga.

Yakomeje avuga ko bafashije urubyiruko kwibumbira mu matsinda n’amakoperative. Ati “Twageze ku matsinda 45 bibafasha kwizigamira, byose bituruka muri ubwo bufatanye n’izindi nzego zitandukanye.”

Mu gukomeza kuza ku isonga mu mihigo ndetse no kuzamura amanota, yavuze ko bagiye gukomeza ubufatanye n’inzego za Leta, n’abafatanyabikorwa. Agashya kazagaragara mu mihigo y’uyu mwaka ni uko izibanda ku mudugudu.

Yasabye urubyiruko rwose rwo mu karere ka Kamonyi kumva ko imihigo ari iyabo, uruhare rwabo rukagaragara biciye mu mihigo bakagira ubwitange bugaragara.

Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kwesa imihigo, urubyiruko rwahize mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 ku manota 89.29%.

UWIMANA DONATA

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.