Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ubufatanye bwa Leta n’abikorera ni ingenzi ku ishoramari–Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 11, 2018

Perezida  Paul Kagame avuga ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera ari ingenzi  mu guteza imbere ishoramari kuko byatanze umusaruro, asanga ari kimwe mu byafashije kugera ku ntego y’isoko rimwe  ibihugu by’Afurika Yunze Ubumwe bihuriyeho.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, uwa kane uturutse ibumoso, ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama yagaragarijemo akamaro k’ubufatanye bwa Leta n’abikorera

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2018 mu kiganiro yatangiye mu Ihuriro ku iterambere n’ubukungu “Develpoment Finance Forum 2018” ryateguwe na Banki y’Isi rihuriwemo n’abahagarariye inzego za Leta n’abikorera mu gihe k’iminsi ibiri kugira ngo baganire ku ruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere ry’Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kandi ni bwo bwafashije mu kugera ku Isoko Rimwe Rihuriweho n’Ibihugu by’Afurika ku rwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ati “Ikigamijwe muri iyi nama ni ukurebera hamwe uburyo Leta n’abikorera bafatanya mu guhanga ibishya bifasha mu kongera umuvuduko w’ishoramari mu masoko ameze nk’iryo dufite mu karere kacu. Urugendo ruracyari rurerure ariko ikerekezo dufite kirasobanutse ndetse n’ubufatanye bukenewe bukomeje kuboneka. Bumwe muri bwo ni ubwo dufitanye n’ibigo bitandukanye bigize Banki y’Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko gushora imari byatekerejweho. Ati “Inzego z’ibanze zo gushorwamo imari zatekerejweho neza: ari imiturire, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.”

Yanagarutse ku mahirwe ahari, ashimangira ko hakiri byinshi byo gukorwa ngo abyazwe umusaruro. Ati “Nubwo amahirwe menshi yo kubyazwa umusaruro ahari, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi mu rwego rwa Banki y’Isi baturutse mu bihugu bitandukanye ko iryo huriro atari inama gusa, ahubwo ko ari n’inteko ishobora kubafasha kwikemurira ibibazo.

Ati “Iri huriro nta bwo ari inama isanzwe, ahubwo ni inteko yo gukemura ibibazo ndetse no gutanga umurongo ku buryo ishoramari ryarushaho kunozwa, guhanga udushya, no kongera ishomari mu rwego rw’Akarere.”

Visi Perezida w’ishami rishinzwe iterambere ry’imari muri Banki y’Isi Axel Van Trotsenburg yunze mu rya Perezida Kagame ku birebana no gushyira imbaraga mu gushora imari mu rwego rw’imiturire, ubuhinzi n’ubukerarugendo cyane imibare y’abaturage b’uyu mugabane bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati Banki y’Isi izakomeza gufasha Afurika ku buryo ku mwaka hiyongera miliyoni 11 by’imirimo mishya, cyane ko  nk’ubu hari  miliyoni 450 z’abaturage bakomeje kwiyongera cyane bava mu byaro bagana mu migi  kandi bose biganjemo urubyiruko rukeneye akazi,  ni ukuvuga ngo n’amazu bazaturamo arakenewe.”