Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka burashoboka

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 15, 2018

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bibiri bituranye aho igihugu kimwe kigura ibicuruzwa ikindi kikagurisha cyangwa ikompanyi yo mu gihugu kimwe ikagura ibicuruzwa by’indi kompanyi yo mu kindi gihugu.

Twizeye Alice umukozi ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubucuruzu n’Inganda (Foto Kayitare J.P.)

Umukozi ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Twizeye Alice  asobanura ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bushoboka mu gihe haba hatabayeho ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro.

Akomeza kandi avuga ko bitewe n’amategeko mpuzamahanga hari abashobora kwihisha inyuma y’ibijyanye n’ubuziranenge bagakoresha nabi ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati:“Hari amategeko mpuzamahanga ajyanye n’iby’ubuziranenge, bidashatse kuvuga ko kuzuza ubuziranenge bibangamira ubucuruzi mpuzamahanga ahubwo hari abashobora kubyihisha inyuma bakabikoresha nabi.”

Twizeye avuga ko bimwe mu bigize amasezerano yo guhuza isoko rimwe ry’Afurika, harimo n’ibijyanye n’iby’ubuziranenge, nk’ibyo yita imikoranire n’inzego za gasutamo hagati y’ibihugu ariko ngo hari ibihugu bimwe bishobora gushyiraho imbogamizi mu mikoranire hagati y’inzego harimo n’iza gasutamo.

Avuga ko kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bworohe, ari uko hagomba kuba hariho koroshya ubuhahirane, impande zose mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka zibyemera.

Ati “Ni ukuvuga ngo ibyo na byo tureba, ese hakorwa iki kugira ngo ubwo bworoherezanye mu bucuruzi bushoboke hagati y’ibihugu, haba mu rwego rwa za gasutamo cyangwa na za Minisiteri zishinzwe ubucuruzi, mu bakorera ku byambu aho ibicuruzwa biba bigomba kunyura. Mfatiye urugero nkatwe nk’u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, ni ukuvuga ngo dufite inyungu yuko, ubwo bucuruzi budufasha kugenda neza mu myambukire.”

Muri make Twizeye, ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga  avuga ko amasezerano yo guhuza isoko rimwe ry’Afurika afata ku mpande zose zishoboka kandi zijyanye n’ubucuruzi, kugira ngo koko zishoboke nta mbogamizi zaba ari iz’imisoro cyangwa izitajyanye n’imisoro zikwiye kubaho ari nayo mpamvu ashimangira ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bushoboka muri Afurika.

Twizeye avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, butiyongera kuko ngo iyo urebye ubwabyo uko bihagaze muri iki gihe, usanga buri ku kigereranyo gito cyane cya 15% ugereranyije nuko byakabaye bimeze ndetse n’uburyo Afurika icuruzanya n’ibindi bihugu bitari iby’Afurika.

Tariki ya 21 Werurwe 2018, i Kigali hategerejwe inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, izahuza abakuru b’ibihugu 26 na za Guverinoma, imwe mu mirimo bazakora harimo ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu by’Afurika, rikazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu ku baturage b’Afurika barenga miliyari imwe na miliyoni maganabiri.