Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu byanduza Sebeya na Nyabarongo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-03-2019 saa 16:17:22
Koza no kuyungurura amabuye y'agaciro na kariyeri mu migezi ni bimwe mu byanduza amazi y'imigezi ya Nyabarongo na Sebeya

Abashinzwe amazi n’amashyamba bagaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe buri mu byanduza imigezi ya Sebeya na Nyabarongo.

Harerimana Innocent, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe amazi n’amashyamba mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu byanduza iyi migezi harimo isuri n’isayo, ariko yongeraho n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Iyo abacukura amabuye y’agaciro bajya koza mu migezi, bashyiramo ibitaka byinshi ari na bwo ubona iyi migezi yombi ihora ifite amazi asa nabi.”

Harerimana avuga ko ubusanzwe abacukura amabuye bafite amabwiriza abagenga mu bucukuzi bakora, ariko gucukura mu buryo butajyanye n’amabwiriza byanduza iyi migezi.

Atanga urugero rw’Akarere ka Rutsiro na Ngororero aho umugezi wa Sebeya unyura, aho bacukura mu kajagari, bakayungurura amabuye bakoresheje kuriturira ibitaka muri Sebaya ari na ryo bara ry’uyu mugezi n’uwa Nyabarongo.

Yagize ati: “Sebeya ntituyirebera muri Rubavu, inyura mu turere twa Rutsiro na Ngororero, utwo turere tugaragaramo cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batagendeye ku mabwiriza.”

Avuga ko mu gihe abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakubahiriza amabwiriza mu gucukura amabuye y’agaciro na za kariyeri, abahinzi bagahinga batohereza ubutaka mu migezi, inkombe z’imigezi ya Sebaya na Nyabarongo zigaterwaho ibiti birwanya isuri, iyi migezi yatangira gucayuka ikavamo ibitaka biyoherezwamo akagaragaza ibara ryiza.

Umuyobozi mu ruganda rw’amazi rwa Gihira ushinzwe gusukura no gutunganya amazi, Nshimyumuremyi Theoneste, avuga ko kwanduzwa kw’iyi migezi kandi gutunganya amazi meza bakoresha imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwinshi kuko bisaba imiti myinshi.

Yagize ati: “Iyo amazi y’imigezi ya Nyabarongo na Sebeya byandujwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’indi mirimo bituma gusukura amazi bisaba imiti myinshi isaba amafaranga menshi”.

Nshimyumuremyi avuga ko WASAC ifite intego yo gutangira ubukangurambaga mu baturage bwo kwita no kurengera umugezi wa Sebeya ari na wo ugaburira amazi abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Yongeyeho ko umugezi wa Sebeya ahanini wanduzwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe abaturage baba babikoze uko amabwiriza abiteganya byagabanya kwandura kw’amazi.

Tetero François, Umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu cy’Amazi n’Amashyamba, akaba ashinzwe amazi, avuga ko ubucukuzi bwa kariyeri n’amabuye y’agaciro biri mu byanduza imigezi ariko hakaba hari gahunda yo gusukura amazi akoreshwa mu kuyungurura amabuye y’agaciro acukurwa bityo akaba yakoreshwa mu yindi mirimo y’ubuhinzi nko kuhira imyaka n’ibindi.

Ati: “Turashishikariza abacukuzi b’amabuye y’agaciro kugira ngo amazi bayunguruza amabuye babashe kuyatunganya aho kuyarekurira mu migezi asa nabi, ahubwo nyuma yo kuyasukura agakoreshwa mu buhinzi.”

Avuga ko hari umushinga ugiye kubafasha kubona inguzanyo zo gusukura amazi akoreshwa mu bucukuzi, aho uzahabwa inguzanyo yo kubikora azajya yishyura 50% byayo umushinga wa Water for Growth ukamwishyurira ikindi gice.

Ati “Umuntu wese uziyemeza gutunganya amazi basukuza amabuye wese azafashwa kwishyura inguzanyo azaba yahawe na banki, gusa bifite uko bizakorwa, hari ibyo umuntu agomba kuba yujuje.”

Tetero avuga ko iyi mishinga y’abacukuzi nitangira bizagabanya kwanduza amazi ya Sebeya na Nyabarongo usanga akomeza kuba mabi no kwanduzwa n’ibikorwa binyuranye bya muntu.

Koza no kuyungurura amabuye y’agaciro na kariyeri mu migezi ni bimwe mu byanduza amazi y’imigezi ya Nyabarongo na Sebeya

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.