U Rwanda rwungutse abashoramari bakumira ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-03-2019 saa 13:46:28
Abadally Munglah, Umuyobozi mukuru wa Secure Services Mauritius (ibumoso), Galen Amasay ushinzwe iyamamazabikorwa (iburyo) na Neza Nancy ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy'ubwishingizi cya hano mu Rwanda (Foto James)

Abashobramari bo mu Birwa bya Maurice bazanye mu Rwanda ikoranabuhanga rizafasha mu gukumira ibitero by’ikoranabuhanga byibasira ububiko bw’amakuru y’ibigo byigenga n’ibindi byabikenera.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitorohewe n’ibitero by’ikoranabuhanga. Ibitero by’Ikoranabuhanga miliyoni 23 byagabwe kuri BNR muri Gashyantare 2015.

Muri Gashyantare 2016, Minisiteri yari ifite ikoranabuhanga mu nshingano yatangaje ko U Rwanda rugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga bisaga 1000 buri munsi.

Ikigo kizanye igisubizo kuri icyo kibazo, cyitwa Secure Services Mauritius, aho kizafatanya n’ibigo bibiri bikomeye by’Abanyamerika: CITRIX na Forcepoint.

Umuyobozi Mukuru wa Secure Services Mauritius, Abadally Munglah, avuga ko porogaramu bafite zizatanga umusanzu ukomeye mu kurinda no gukira ibitero by’ikoranabuhanga byakwibasira amakuru y’ibanga y’ibi bigo.

Yagize ati “Twaje gushishikariza Abanyarwanda bakora iby’ubwishingizi n’amabanki kurinda ibikorwa byabo by’ikoranabuhanga ku mpamvu ebyiri, imwe ni uko u Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ikindi ni uko mu Rwanda twamaze kuhashyira ibiro byacu bikazadufasha kugera n’ahandi mu bihugu bya Afrika.”

Avuga ko batanga serivisi zinyuranye mu gufasha ibigo kurinda ibyo bikora ngo bitibirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bimwe muri byo ni ibigo by’ubwubatsi, uburezi, ibigo by’imari n’amabanki, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi bikoresha ikoranabuhanga kandi bikeneye umutekeno w’amabanga y’akazi.

Munglah avuga ko ibigo by’amabanki n’ibigo by’ubwishinizi biri mu bigo bikeneye cyane kubika neza amabanga y’ibyo bakora ngo atibwa, kandi nta wutazi ko ibitero by’ikoranabuhanga ahanini byibasira amabanki.

Ati “Ama banki n’ibigo by’ubwishingizi biri mu bigo bikeneye kubika neza amabanga ya byo y’akazi ngo atibwa, bivuze ko bikeneye cyane iri koranabuhanga kugira ngo bibashe gukora nta cyo byikanga.”

Umuyobozi mukuru wa Secure Services Mauritius avuga kandi ko gukorera mu Rwanda kuri bo nta gihombo gihari kuko iki gihugu gikataje mu burezi ndetse no mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kuba babyumva cyane kurusha ibihugu byisnhi bya Afurika, bituma u Rwanda rukomeza gutera imbere ndetse mu gihe kizaza rukazanaba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afrika.

Galen Amasay ni umuyobozi wa serivisi y’iyamamazabucuruzi muri iki kigo, n’ubwo atagaragaje uko ibiciro bihagaze ku bashaka gukorana na sosiyete yabo, ariko yemeza ko ibiciro bitaruhije ko bazabyumvikanaho nibamara kumva bakeneye serivisi zabo.

Neza Nancy ashinzwe iyamamazabucuruzi (Marketing) muri kimwe mu bigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda, akaba umwe mu bari bitabiriye kumva ibisobanuro bya za porogaramu z’ikoranabuhanga zazanywe n’izi nzobere, yavuze ko bishimiye ko baje mu Rwanda kubabwira uburyo bakoresha mu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga bibangamira imikorere y’ibigo byinshi by’ubucuruzi.

Yagize ati “Ni byiza ko batwegereye bakaza kutwereka uburyo twakwirinda uwo ari wese yashaka kutwibira amabanga y’akazi, iyo badusaba kujya ntitwari kubishobora, ariko ikigo nkorera cyansabye kureba bimwe mu byadufasha mu mikorere myiza yacu kugira ngo ari byo bazasaba izi nzobere mu ikoranabuhanga.”

Neza avuga ko zimwe muri porogaramu abona zafasha ikigo cye ni Data Centre Solution, Network& communication Solution, Security Solution, Web& Email security n’iyitwa Network security.

Uyu muyobozi w’iyamamazabucuruzi muri sosiyete y’ubwishingizi avuga ko bizabafasha kubika neza amabanga y’akazi kabo batikanga ko yibwa, kongeraho ko bizatuma bashyira impungenge z’uko amabanga y’akazi abitse neza.

Yanavuze ko hari abantu binjirira ikigo mu buryo bw’ikoranabuhanga bakaba bashobora kwandikira abantu cyangwa amasosiyete mu izina ry’ubuyobozi bw’ikigo, na bo bakaba basuziza batazi ko abarimo kwandika ari abandi.

Abadally Munglah, Umuyobozi mukuru wa Secure Services Mauritius, (ibumoso), Galen Amasay ushinzwe iyamamazabikorwa (iburyo) na Neza Nancy ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy’ubwishingizi cya hano mu Rwanda (Foto James)

Abadally Munglah, umuyobozi mukuru wa Secure Services Mauritius (Foto James)

Abadally Munglah, Umuyobozi mukuru wa Secure Services Mauritius (ibumoso) na Galen Amasay (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.