Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

U Rwanda rwohereza 31% by’ibicuruzwa muri  EAC – Munyeshyaka

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 27-05-2018 saa 10:55:55
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent (iburyo) n’Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond berekwa ibirimo kumurikwa mu karere ka Gasabo (Foto Twagira W.)

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka  Vincent avuga ko ibyo u Rwanda rwohereza mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba  (EAC)  bimaze kwiyongera ku buryo bigeze kuri hafi ku kigereranyo cya 31%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent (iburyo) n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond berekwa ibirimo kumurikwa mu karere ka Gasabo (Foto Twagira W.)

Akaba avuga ko asanga ibyo u Rwanda rubikesha inganda nto n’izicirirtse zikorera mu gihugu, kandi zizakomeza kwiyongera hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda’.

Munyeshyaka yabivugiye i Kigali, ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’Akarere ka Gasabo, rihuje abafatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by’ubukorikori, abikorera bakorera muri Gasabo, na  zimwe mu nganda zikorera mu gace kihariye kahariwe inganda, zimuritse ibyo zikora ku nshuro ya mbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko u Rwanda ku bufatanye n’abikorera ruzakomeza kugabanya ibitumizwa hanze, rwongere ibyoherezwa mu mahanga ku buryo icyo cyuho kizavaho. Ku birebana n’ibyo u Rwanda rwohereza hanze nko mu bihugu bya EAC, bigenda byiyobgera cyane.

Akomeza agira ati “Muri uyu mwaka ushize  wa 2017, ibyo u Rwanda rwohereza hanze muri rusange byiyongereye ku kigero cya 57% kuruta uko byari bimeze muri 2016, naho by’umwihariko ibijya muri EAC muri 2017 byiyongereye ku kigero cya 31% bitandukanye nuko byifashe mu bindi bihugu bigize umuryango, byose bigafasha muri gahunda yo  kongera imirimo”.

Umuyobozi w’abikorera mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, Bitwayiki André n’Umuyobozi wungirije mu karere ka Gasabo ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond bavuze ko iri murikabikorwa ari umwihariko, cyane ko rije gufasha abaturage kwiga udushya, ariko bakemurirwa n’ibibazo birebana n’ubutaka bwabo, cyane ko bazahahererwa servise zitandukanye muri iri murikabikorwa.

Mberabahizi ati “Ni imurika rigiye gutuma  abashoramari bakiri bato bigira ku bikorwa bagenzi babo babarusha bitandukanye nko mu ikoranabuhanga n’ahandi. Ikindi ni uko umuturage ufite ikibazo mu birebana n’ubutaka, azahita anakemurirwa ikibazo ke, aho kwirirwa asiragira ku biro by’akarere kandi akoze ingendo ndende’’.

Insanganyamatsiko y’iryo murikabikorwa rizamara iminsi 7 iragira iti “Tumenye, dukunde duteze imbere iby’iwacu’’.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.