Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na INGABIRE RUGIRA ALICE

Ku ya Jul 18, 2018

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, yasabye Abanyarwanda guhagurukira rimwe, ntawe usigaye, bakarwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo, kuko ingaruka zabyo nta we zitageraho.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary aganira n’abaturage b’i Rusizi (Foto Ingabire A)

Ni ubutumwa Minisitiri Mbabazi yagarutseho ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, wizihirijwe mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ejo hashize ku wa 17 Nyakanga 2018.

Uyu muyobozi yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge atari urugamba rureba umuntu umwe cyangwa benshi, ahubwo ngo rureba buri wese, na cyane ko ingaruka zabyo nta we zitageraho.

Yagize ati «Intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge tuyifatanye, tubirandure,  bimaze kugaragara ko urubyiruko ruri gufata ku biyobyabwenge rufite imyaka 11, ni ikibazo gihangayikishije cyane, nta n’umwe ukwiye kuba ntibindeba mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ntibindeba na we ntibimusiga, kuko ibiyobyabwenge birangiza, ubikoresha bimushora mu gukora ibyaha nko kwiba, gufata ku ngufu n’ibindi, ushobora kuvuga ngo ntibikureba ariko uwabikoresheje akagukorera ikintu kibi».

Yakomeje agira ati “Ndasaba ngo turwanye ibiyobyabwenge bituvuye ku mutima, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ko tudakwiye kurebera, nta bwo dushobora kugera ku iterambere dufite urubyiruko rufata ibiyobyabwenge, ibiyobyabwenge ni kanseri imunga ubukungu bw’igihugu.

Ni yo mpamvu dukwiye guhaguruka tukabirwanya twivuye inyuma, dutange amakuru ku gihe kuri Polisi, habeho ubufatanye, ibiyobyabwenge mubifate nk’umwanzi, nimubifata gutyo bizatuma bicika ibihe byose, kandi birashoboka ko dushobora kubikumira hakiri kare biciye mu biganiro mu miryango no mu mashuri».

Minisitiri Mbabazi yakomeje asaba urubyiriruko kutemera kuba isoko ry’ibiyobyabwenge, ati « Rubyiruko tubasabye kutemera kuba ikimpoteri babikamo imyanda, kuko ibiyobyabwenge ari umwanda, kimwe no kuba isoko ry’ibiyobyabwenge kuko ababicuruza ntibabinywa baba bishakira amafaranga.

Turabasabye ngo mwumve ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko, ari yo mpamvu tubasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko ni mwe Rwanda rw’ejo muzavamo abayobozi bakomeye, mwirinde rero kugira ngo tuzagere ku iterambere twifuza dufite abaturage bazima».

Abaturage bitabiriye uyu muhango, na bo bagaragaje ko ibiyobyabwenge bidashobora gucika mu gihe hari abumva ko urugamba rwo kubihashya rutabareba, biyemeza guhuza imbaraga bakabirwanya kugeza bicitse.

Ndatimana James yagize ati «Uyu munsi wambereye amateka kuko twagaragarijwe amoko y’ibiyobyabwenge harimo n’inzoga twanywaga tutazi ko ari ibiyobyabwenge. Ubu tugiye kujya dutanga amakuru ku gihe kandi vuba, ubufatanye ni ngombwa kuko birakabije, uko ibiyobyabwenge byiyongera ni ko n’ibyaha byiyongera, kandi ubufatanye twasabwe tuzabugira kugira ngo bicike».