Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwizihije isabukuru ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 24-10-2021 saa 10:13:21

Kuri iki Cyumweru taliki ya 24 Ukwakira 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza isabukuru ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye washinzwe ku munsi nk’uyu wo mu mwaka wa 1945 ubwo hemezwaga inyandko ishyiraho uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro, uburumbuke n’uburinganire ku Isi.

Mu kwizihiza uyu munsi mu Rwanda, abatuye mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange idasanzwe aho imihanda itadukanye yakumiriwemo imodoka kugira ngo ikoreshwe n’abakora siporo nk’uko bimaze kuba umuco muri iyo siporo (Car Free Day) ikorwa buri kabiri mu kwezi.

Uretse abaturage b’Umujyi wa Kigali bitabiriye ku bwinshi, Siporo y’uyu munsi yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Fodé Ndiaye, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Béata, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’abandi banyacyubahiro.

Mu bitabiriye iyo siporo rusange harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda, by’umwihariko abakozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye yose akorera mu Rwanda.

Abitabiriye Siporo Rusange ya “Car Free Day” bahawe amahirwe yo gusuzumwa icyorezo cya COVID19 ndetse no guhabwa urukingo ku batari barakingiwe icyo cyorezo. Hanabaye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bakorerabushke babyifuza hagamijwe gutabara imbabare.

Minisitiri Dr. Biruta yashimiye abitabiriye iyo Siporo n’abifatanyije n’u Rwanda kwizihiza isabukuru y’Umuryango w’Abibumbye umaze kuba ubukombe mu kwimakaza amahoro, umutekano n’ubutabera ku Isi.

Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’Umuryango w’Abibumbye, kuko wanarufashije guhangana na COVID-19, u Rwanda narwo rukaba rugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango.

Umwaka wahariwe kuzirikana ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1948, Inteko Rusannge y’uwo muryango isaba ibihugu gushyira uyu munsi mu minsi y’ikiruhuko rusange.

Kwizihiza uyu munsi bitanga amahirwe yo kongera kwimakaza amahame n’amabwiriza ibihugu byo ku Isi byose bihuriyeho, Isi yongera kwibutswa ko indangagaciro zimakajwe n’Umuryango w’Abibumbye ari zo amahoro, iterambere n’uburenganzira bwa muntu, bitagira itariki yo gutakaza agaciro.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwanagarutse ku buryo icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye amahoro n’umutuzo bya muntu, cyongera ubusumbane muri sosiyete ndetse giha icyuho n’ibihungabanya umutekano wa muntu mu nzego zitandukanye.

Mu kuwizihiza uyu munsi, ku rwego mpuzamahanga hakozwe ibirori byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i New York ariko binakurikiranwa ku isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abitabiriye kwizihiza uyu munsi batanze n’amaraso batabara indembe ziba ziyakeneye

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.