Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

U Rwanda rwiyemeje kwihaza mu biribwa bitarenze 2024-Dr Ngirente

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 4, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aratangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwihaza mu biribwa mu buryo burambye bitarenze mu mwaka wa 2024 nk’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1).

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard agaragariza abagize Inteko Nshingamategeko ibikorwa byagezweho mu buhinzi n’ubworozi (Foto James R.)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard asanga kugira ngo abahinzi barusheho kubona umusaruro uhagije n’inyungu igaragara, ndetse n’igihugu kihaze mu biribwa, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (Crop Intensification Programme/CIP) yatangiye mu 2007.

Ubwo yabitangarizaga abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ejo hashize ku itariki ya 03 Mata 2018 mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ngirente yatangaje ko  urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufite uruhare runini mu mibereho ya muntu ari nayo mpamvu Guverinoma yiyemeje kwihaza mu biribwa mu buryo burambye bitarenze 2024.

Yagize ati: Iyo gahunda yatangiranye n’ibihingwa 6 (ibigori, umuceri, ingano, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati,  mu 2011 hongewemo ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri, soya, ibitoki, ibihwagari, imbuto n’imboga).

Muri iyo gahunda abahinzi bahabwa inkunga yiswe ‘nkunganire’ y’ifumbire no ku mbuto z’ibigori, soya n’ingano. Ku bijyanye n’imbuto:  Ibigori na soya bituburirwa hanze y’igihugu bibona nkunganire iri hagati ya 75% na 85%.

Ku bituburirwa mu gihugu, ibigori bihabwa nkunganire ya 61%, Soya 67%, mu gihe   ku ngano izituburirwa hanze zihabwa nkunganire ingana na 75%;  izituburirwa mu gihugu ikangana na 62%. Ku birebana n’ifumbire mvaruganda, Guverinoma itanga inkunga ya ‘nkunganire’ iri hagati ya 5% na 50%”.

Dr Ngirente avuga ko abahinzi bakangurirwa gukorera imirimo yabo ku butaka buhujwe aho iyamamazabuhinzi rizwi ku izina rya “Twigire Muhinzi” ribakangurira kwibumbira mu makoperative no gukoresha imashini kugira ngo barusheho kwihutisha ivugururwa ry’ubuhinzi.

Ati: Umusaruro kuri hegitari imwe hagati 2014 na 2017 wiyongereye ku buryo bukurikira,  umuceri wiyongereyeho 19%  kuko wavuye kuri toni 3 kuri hegitare imwe ugera kuri toni 3,6 kuri hegitari.

Umusaruro w’ingano ugeze kuri 17% aho wavuye kuri toni 0,8 kuri hegitare ugera kuri toni 0,9 kuri hegitare.  Imyumbati igeze kuri 78% aho umusaruro wayo wavuye kuri toni 1.5 kuri hegitare ugera kuri toni 2.6, mu gihe ibirayi biri kuri 47% aho byavuye kuri toni 6 bikagera kuri toni 8.7 kuri hegitare”.

Dr Ngirente yakomeje agaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu kurushaho kwihaza mu biribwa, hagati ya 2015 na 2017 hongerewe ku buryo bugaragara umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Avuga ko  umuceri wiyongereyeho 33%,  ibirayi byiyongereyeho 17%,  ibishyimbo byiyongeraho 7%,  imyumbati ikiyongeraho 13%. Soya yiyongereyeho 12%,  ingano ziyongeraho 37%, amata yiyongereyeho 17% kuko yavuye kuri toni 700 267  agera kuri toni 816 791; mu gihe   inyama ziyongereyeho 47%,  amafi akiyongeraho 13%  n’amagi 7%.

Nk’uko abisobanura uko kwiyongera k’umusaruro kwaturutse ku ngamba zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyira mu bikorwa zirimo  kubaka ubufatanye n’inzego zihurira ku buhinzi n’ubworozi,  zirimo kongera ubuso bwuhirwa,  kurwanya isuri hacibwa amaterasi y’indinganire, kongera ibindi bikorwaremezo byo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi,  kongera ikoreshwa ry’inyongeramusaruro,  kunoza gahunda ya Girinka no  kuvugurura iyamamazabuhinzi.

Dr Ngirente anavuga ko habayeho guteza imbere ubushakashatsi, kandi  Guverinoma ikaba ikomeje gahunda yo kugura ibiribwa byo kujya mu kigega k’ingoboka.

Atangaza ko intego ari uko buri mwaka hahunikwa nibura toni 15 000 zigizwe na toni 10 000 z’ibigori na toni 5 000 z’ibishyimbo zagoboka nibura abantu 250 000 mu gihe cy’amezi 3 baramutse bahuye n’ibiza bidasanzwe byatuma babura umusaruro.

Nubwo bigaragara ko hari umusaruro wiyongereye, Guverinoma irimo gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kugeza ku isoko ibiribwa bihagije, ku biciro bitaremereye ku baturarwanda babigura, kandi byungura n’abahinzi-borozi ku buryo babona inyungu mu musaruro wabo.