Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwiteze ibihugu bisaga 20 muri EXPO2021, ibyemeje ni 14

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-10-2021 saa 07:26:01

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwamaze kwemeza italiki y’imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ryitezwe kubera i Kigali ku nshuro ya 24 kuva taliki ya 9 kugeza ku ya 30 Ukuboza 2021.

Iri murikagurisha Mpuzamahanga riri mu ryanditse amateka yo gukundwa no kwitabirwa cyane mu myaka 24 ishize, kuri ubu rigiye kuba mu gihe u Rwanda n’isi yose byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.

Ni muri urwo rwego byitezwe ko imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2021 uzaba n’umwanya wo kwishimira ko ubucuruzi bukomeje guhangana n’ibihe bigoye by’icyo cyorezo, ari na yo mpamvu abitabiriye bazasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo no kuba barikingije.

Umuvugizi wa PSF Theonetse Ntagengerwa, yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu ibihugu 14 byamaze kwemeza ko bizahagararirwa muri iri murikagurisha ndetse ko umubare rusange witezwe kwitabira utazajya munsi y’ibihugu 20.

Biteganyijwe ko abamurika muri rusange habariwemo n’Abanyarwanda bazaba barenga 400, ndetse bakaba bashobora kuzuzura ibibanza byose uko ari 800 bibarurwa ahabera imurikagurisha.

Yagize ati: “Tugira ibibanza 800 by’ahamurikirwa ariko rimwe na rimwe usanga rwiyemezamirimo umwe ashobora gufata ibibanza birenze kimwe, ariko tugendeye ku bunararibonye bw’umwaka washize, abamurika ntibazajya munsi ya 400.”

Yakomeje ashimangira ko bitandukanye n’umwaka ushize, abana b’imyaka iri munsi ya 12 bazemererwa kwinjira muri EXPO kugira ngo bishimane n’ababyeyi babo cyane ko hari igice kinini cy’imyidagaduro no kuruhuka cyabagenewe usanga kiri mu byitabirwa cyane.

Gusa ku rundi ruhande abitabira bazasabwa kujya bagaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe COVID-19, ati: “Dufata iyi EXPO nk’iguriro, keretse iyo hari impinduka zibayeho mu mabwiriza agomba kubahirizwa; abantu bazajya baza nk’uko n’ubundi bajya mu isoko bisanzwe. Icyo tuzakora ni ukubafasha kubahiriza ingamba zihari.”

Ubuyobozi bwa PSF burasaba abafite ubucuruzi burimo udushya kudacikanwa n’amahirwe yo kumurikira amahanga yose ibyo bakora, by’umwihariko ba bandi batigeze bagira amahirwe yo kubona aho bamurikira ibikorwa byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Ukwishyura amatike bizakorwa hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money ndetse hariho n’uburyo bw’ikoranabuhanga burinda ubusugire bw’umukiliya ndetse n’amafaranga yishyuye akaba afite umutekano.

Izindi ngamba zishobora kuzafatwa zizajyana n’uko ibintu bizaba byifashe mu gihe kiri imbere. Mu gihe iri murikagurisha ubusanzwe ryabaga hagati ya Nyakanga na Nzeri, kuri ubu ribaye mu mpera z’umwaka ahabaga hitezwe irindi murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwada (Made In Rwanda EXPO).

PSF ivuga ko ibiganiro bikomeje kugira ngo harebwe igihe iryo murikagurisha na ryo ryazabera nyuma y’iryitezwe mu Kuboza.

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’umwaka ushize ryaritabiriwe ariko hagaragaramo igabanyuka ry’abanyamahanga barijemo bitewe n’uko ryabaye ibihugu bitandukanye byarashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zirimo guhagarika n’ingendo mpuzamahanga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.