Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

U Rwanda rwishyuye uwari umutoza w’Amavubi miriyoni zisaga 196

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 28, 2019

Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” barangije kwishyura miriyoni   zisaga 196  z’amafaranga y’u Rwanda uwari umutoza  w’ikipe y’igihugu “Amavubi”,  Jonathan McKinstry kubera kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byabaye  nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” ryandikiye “FERWAFA”  tariki  25 Werurwe 2018 ribaha integuza y’iminsi 30 yo kuba bishyuye McKinstry  amadorari  y’amerika angana na 217,195   ni ukuvuga 196 778 670 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi baruwa FIFA yayanditse mu gihe FERWAFA na MINISPOC bari bajuririye ikemezo cya FIFA cyo kwishyura uyu mutoza muri Gicurasi 2018.

Mu kubahiriza umwanzuro wa FIFA wavugaga ko u Rwanda ruzafatirwa ibihano bitarenze tariki 26 Mata 2019, abayobozi ba MINISPOC na FERWAFA bishyuye neza uyu mwenda w’uyu mutoza, Jonathan Mckinstry.

Uyu mutoza agaragaza ko ashimishijwe cyane no kuba u Rwanda rwaremeye kumwishyura amafaranga ye nk’uko FIFA yari yabibasabye.

Mu itangazo yasohoye, Mckinstry yagize ati: Nubwo natunguwe n’ikemezo cyo kunyirukana kandi batitaye ku byo nari maze gukora, ndashimira FERWAFA yemeye kunyishyura. Nzahora nzirikana ibihe nagize ndi umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Byabaye iby’agaciro gukorana n’abakinnyi bafite ubushake n’impano duharanira gushimisha abakunzi  bacu.”

Jonathan McKinstry yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri  nyuma yo kugeza Amavubi mu mikino ya ¼ k’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda aho yasezerewe na RDC ku  ibitego 2-1.

Tariki 22 Werurwe 2016 ni bwo yongerewe  amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kumugeza muri Werurwe 2018. Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2017,   Muri Kanama 2016 ni bwo Jonathan  McKinstry yirukanwe   avuga ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari yo mpamvu yahise arega.

Yatoje Amavubi imikino 28, atsindamo 9  anganya 4 atsindwa imikino 15. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Saif SC yo muri Bangladesh.

Jonathan Mckinstry wamaze kwishyurwa n’u Rwanda nyuma yo kurega muri FIFA ko yirukanwe mu buryo bunyuranije n’amategeko