U Rwanda rwishimiye kohererezwa Murekezi ushinjwa jenoside

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 28-01-2019 saa 12:01:59
Murekezi Innocent ubwo yari agejejwe ku kibuga cy'indege i Kanombe avuye muri Malawi, agashyikirizwa RCS

Vincent Murekezi wakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera ibyaha bya ruswa muri Malawi, yashyikirijwe urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS) kuri uyu wa 28 Mutarama 2019.

Murekezi yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Tumba mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu mu rubanza rwaburanishijwe adahari.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, abinyujije kuri Twitter yashimiye Minisiteri y’Ubutabera ya Malawi n’Urwego rw’Amagereza muri icyo gihugu, kuba bamwohereje.

Ni nyuma y’aho u Rwanda rusinyanye na Malawi amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha mu ntangiriro z’umwaka wa 2017. Hari abandi u Rwanda rushakisha bakiri muri Malawi.

“NPPA (Ubushinjacyaha Bukuru) buzaharanira ko ibindi byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu Murekezi akekwaho abikurikiranwaho mu nzira ziteganywa n’amategeko”, uku ni NPPA yanditse kuri Twitter.

Uyu mugabo wari umucuruzi ukomeye muri Malawi, yari afungiye muri icyo gihugu kuva Kuboza 2016 nyuma yo guhamywa icyaha cya ruswa.

Agiye gufungirwa mu Rwanda ngo arangize igihano cy’imyaka itanu yakatiwe, anakurikiranweho iby’uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murekezi Innocent ubwo yari agejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye muri Malawi, agashyikirizwa RCS

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.