22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda rwihanganishije Isiraheli nyuma y’umubyigano waguyemo abantu 45

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-05-2021 saa 18:12:36
Abitabiriye ibirori bari begeranye mu buryo budasanzwe

Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bihanganishije Guverinoma ya Isiraheli n’Abisilaheli, by’umwihariko imiryango yabuze abayo, nyuma y’impanuka yatewe n’umubyigano wabereye mu masengesho y’aba Orthodox ku musozi mutagatifu wa Meron (Mount Meron) uherereye i Galilaya mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Mata 2021.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bifatanyije mu kababaro na Guverinoma ya Isiraheli ndetse n’abaturage b’icyo gihugu muri ibi bihe bitoroshye bunamira abantu 45 bahasize ubuzima n’abandi basaga 150 bagakomerekera muri ibyo birori.

Umusozi wa Meron wabereyeho iyo mpanuka usanzwe ari ubutaka Butagatifu bw’Abayahudi basengera mu idini ya Ultra Orthodox, ukaba uzwi cyane ku bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Buri mwaka hanakorerwa umuhuro w’ibirori byiswe Lag b’Omer, aho abayoboke b’iryo dini bahahurira ari benshi cyane bakabyina, bakaririmba banacanye igishyito yafi y’imva y’Umwigisha Mukuru (Rabbi) Shimon Bar Yochai.

Ibirori byabereyemo iyo mpanuka byari byo bya mbere bibaye kuva aho icyorezo cya COVID-19 kigaragaye bwa mbere ku Isi mu mpera z’umwaka wa 2019. Ibyo birori byemewe gukorwa kuko kuri ubu muri Isiraheli abarenga kimwe cya kabiri bamaze gukingirwa icyo cyorezo.

Ibyari ibirori by’umunezero byahindutse amarira n’imiborogo mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo abantu babyiganiraga gukurikirana imihango mu masaha y’igicuku bisanze bagwanaho, bamwe bakaba babuze umwuka wo guhumeka mu gihe abandi bicwaga no kubahonyora.

Raporo za mbere zagaragaje ko yatewe n’inkingi bafatagaho yavunitse, ariko uko amakuru yakomeje gukusanywa byamenyekanye ko umubyigano watewe n’uko bamwe banyereye ku ngazi ziri ku gapando babisikaniragamo bigatuma bagenda banyukana.

Mu babuze ubuzima harimo abishwe no kubura umwuka, abandi bakaba ari abana bagiye bahonyorwa n’abantu bakuru.  Umwe mu bakomerekeye muri uwo muvundo witwa Chaim Vertheimer, yavuze ko izo ngazi zariho abantu benshi cyane zanyerejwe n’amazi ndetse n’umutobe w’imizabibu abantu bagendaga bahamena.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Ynet, Vertheimer warimo yitabwaho mu bitaro yagize ati: “Kubera impamvu ntazi abinjiraga babaye bahagaze, haba umubyigano mwinshi cyane.  Ariko hari abantu bavaga ku musozi hejuru berekeza hasi. Abantu ntibari bagihumeka. Ndibuka ijwi ry’abantu benshi basakuzaga bavuga bati sinkibasha guhumeka.”

Bamwe mu bagize amatsinda yatanze ubutabazi bashimangiye ko impanuka yatewe n’umubyigano ukabije w’abantu bari bahuriye ku Musozi wa Meron. Nyuma y’ubutabazi, amashusho ya Televiziyo yafatiwe ahabereye impanuka yagaragazaga inkweto, ingofero, amacupa ya purasitike n’ibindi bisigazwa byari mu kayira kaguyemo abantu.”

Kimwe mu byuma abantu bagombaga gufatirizaho bamanuka kuri ako gasozi kanyereraga cyagaragaye cyacitse  bitewe n’uwo muvundo wabaye mu bihe bitunguranye.

Undi mu bantu bakomeretse yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uko umurongo w’abantu bari imbere y’abandi waguye, ati: “Abantu bari batondetse mu buryo bwa piramide (pyramid). Abantu bakomeje kwiyongera bamwe bari hejuru y’abandi (kuko bari ahantu haterera). Njye nari ku murongo wa kabiri mbona abo ku murongo wa mbere barimo gupfa mbareba.”

Ibirori byagaragayemo abantu babyina biterera hejuru kubera umunezero byasojwe n’amarira n’agahinda, ahari ubutaka butagatifu hasigaye umwirare hameze nk’ahabereye intambara nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru The New York Times.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda batahwemye kwifatanya na bo no kugaragaza akababaro batewe n’iyo nkuru mbi, by’umwihariko bakaba banifatanyije na Leta ya Isiraheli n’abaturage ba Isiraheli ku munsi w’icyunamo wabaye kuri iki Cyumweru.

Yanashimiye abayobozi batandukanye ku Isi bakomeje kohereza ubutumwa bubakomeza. Muri bo harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe Biden, wagize ati:  “Kubura ubuzima bw’abasenga bashimangira ukwizera kwabo ni inkuru nshenguramutima.”

Binavugwa ko mu bapfuye harimo Abanyamerika batandatu n’abaturage babiri bemerewe gutura muri icyo Gihugu (permanent residents).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.